Macron yavuze ko Ubufaransa buzaha u Rwanda miliyoni 500 z’ama-Euro mu myaka 4

*Ati “Jenoside ntisabirwa imbabazi, imbabazi ntizisabwa ku gahato,…”
*Yazanye inkingo ibihumbi 100 za Covid-19 nk’inkunga ku Rwanda
*Abashoramari b’Abafaransa bazanye na Macron mu rwego rwo gutangiza imishinga y’iterambere

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ibihigu byombi u Rwanda n’Ubufaransa byiyemeje kubaka umubano mushya urimo ibiganiro no kumvikana ku mishinga y’iterambere, yavuze ko kuva 2019 kugera muri 2023 Ubufaransa buzaba bumaze guha u Rwanda inkunga igamije iterambere igera kuri miliyoni 500 z’ama-Euro.

Perezida Emmanuel Macron ageza ijambo ku Banyamakuru ari kumwe na Perezida Paul Kagame

Mu ijambo yavuze avuye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, yavuze ko uruzinduko rwe aruha agaciro uru rugendo nk’ikimenyetso, nk’amateka, nk’uruzinduko rwa kabiri rw’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

Macron yavuze ko u Rwanda n’Ubufaransa byatangiye urundi rugendo kuva muri 2017, ibihugu byombi bikaba byariyemeje kujyana mu nzira yo kubana no kuganira no kureba inzitizi ibihugu byombi byanyuzemo.

Ati “Twiyemeje kuva muri 2018 gutanga ikimenyetso cyo kongera kubana bya hafi hagati y’ibihugu byombi, bishingiye ku bushake bwo kureba ku mateka yabiranze, no kubaka ejo hazaza, ku biragano bishya.”

Icyo gihe muri 2018 Macron yibukije ko Perezida Paul Kagame yemeye ubutumire bw’Ubufaransa mu nama yigaga ku bijyanye n’ikoranabuhanga VivaTech.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko mu myaka itatu u Rwanda n’Ubufaransa byateye intambwe nyinshi, bikura mu nzira inzitizi nyinshi, kubera ko ngo byagombaga guhera ku kizamini cy’ukuri nibwo hashyizweho Komisiyo y’Umuhanga mu Mateka w’Umufaransa igamije kwiga uruhare Ubufaransa bwagize mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

Yavuze ko ashima iyo raporo yakozwe mu myaka ibiri n’ibyayivuyemo ubu ikaba izanye amateka ahuriweho no gutangira paji nshya.

Ati “Ndavuga ibyo narimfite kuvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ruhare rw’Ubufaransa, [Asubira mu magambo Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugishije ukuri ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali], ati “Jenoside ntisabirwa imbabazi, imbabazi ntizisabwa ku gahato, ndi nde wo kubikora? Ibyo nemera ni uko uruhare rwacu ubu, hari icyo mbagomba, hari ikintu twigomba, ni ugushyira ukuri ahagaragara nk’uko biri ubu, tukemera uruhare rwacu uko rwari rumeze. Iyo nzira yo kwemera ni yo idufasha gukomeza urugendo.”

- Advertisement -

Perezida Macron yavuze ko paji nshya mu mubano w’ibihugu byombi igiye kwagura ibikorwa byatangijwe n’impande zombi cyane harebwa ahakiri imbogamizi, ku bijyanye n’ubuzima Ubufaransa n’ibindi bihugu bya Africa kuva muri Gashyantare 2020 ngo byabiganiriyeho ndetse hasabwa ko ibihugu bikize bigira uruhare mu gufasha Africa kandi birakorwa.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko hasinywe amasezerano yo guha u Rwanda inkingo nshya za Covid-19 zigera ku bihumbi 100, zizatangwa mu nzira ya Covax no gusangira ubumenyi mu gukora inkingo.

Yavuze ko kuva muri 2020 Ikigo cy’Ubufaransa kigamije Iterambere mpuzamanga (AFD) cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100 z’ama-Euro, kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19, kandi ngo harakigwa imishinga mishya.

Yashimye uruhare rwa Perezida Kagame agira kugira ngo Africa yumve ko ubwayo yakwihaza ikanabonera ibisubizo ibibazo byayo.

Macron yavuze ko mu myaka ibiri AFD yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 130 z’ama-Euro agamije guteza imbere ingufu n’indi mishinga.

Ati “Uyu munsi twiyemeje kuzamura inkunga yacu mu bijyanye n’iterambere ku rwego rutavugwa, tuzatanga miliyoni 500 z’ama-Euro kuva 2019 kugera muri 2023 akazakoreshwa mu byo twumvikanye n’u Rwanda mu buzima, mu ikoranabuhanga no mu bijyanye na Francophonie.”

Yavuze ko ibigo bitandukanye byo mu Bufaransa bishaka gushora imari mu Rwanda no gufatanya n’abandi mu iterambere na byo bikaba ari ikimenyetso cyo kubaka igihugu n’umubano w’ibi bihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Abakoze Jenoside bari mu Bufaransa ntaho bazacikira ubutabera

Perezida Macron yijeje u Rwanda ko gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza ndetse bigashyirwamo imbaraga mu mezi make ari imbere.

Ku rubanza rwa Mme Kanziga Agata umugore wa Nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana na we ukekwaho uruhare muri Jenoside, Emmanuel Macron abajije niba zafatwa.

Yavuze ko atavuga buri muntu ku giti cye, gusa avuga ko niba hari inzitizi ziri mu mategeko bizarebwa uruhare asabwa, abakekwaho Jenoside bagafatwa, ndetse n’aboherezwa mu Rwanda bakoherezwa, ariko ngo byose bizaterwa n’uko Abacamanza babibona.

Perezida Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron bageza ijambo ku Banyamakuru

UMUSEKE.RW 

#Rwanda #France #JenosideYakoreweAbatutsi #AFD