*Africa ntikwiye kuba inyuma mu mupira w’amaguru no mu yindi mikino
*Guharanira kugera ku nstinzi ukayigeraho biba byiza kwishimana n’abandi
*Arsene Wenger avuye muri Arsenal natekereje byinshi ariko nyigumaho
Perezida Paul Kagame yafunguye inama ya Komite Nyibozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa ari kumwe n’abanyacyubahiro Gianni Infantino Perezida wa FIFA, n’umutoza Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry’impano muri FIFA, yasabye abayobora ruhago ya Africa guharanira koi tera imbere bakagera ku nstinzi.
Kagame yavuze ko kubagira abayobozi bo kuri ruriya rwego no kuba inama yabo yabereye i Kigali ari icyubahiro n’agaciro kuri we no ku Banyarwanda bose.
Yavuze ko nubwo aziranye cyane na Gianni Infantino n’abandi bari kumwe barimo na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe ku bijyanye n’umupira w’amaguru, ahubwo ngo birenga aho bakanakora ibikorwa bifatika bihindura ubuzima bw’abantu.
Kagame yagize ati “Nkora politiki mu buzima bwange, ariko ngerageza ibishoboka nkagaragara muri politiki nziza, ni yo mpamvu buri cyose nkibonamo politiki, cyangwa hakabaho guhurirana kwa politiki n’ibindi bintu mu buzima busanzwe.”
Kagame yavuze ko iyo witegereza amakipe mu mikino uko yubatswe, bisa cyane n’uko mu yandi mashyirahamwe no mu buyobozi bigenda, ngo hagomba kubaho icyerekezo n’intego.
Yavuze ko ahantu hose bisaba gukorana haba muri siporo no muri politiki, kandi abantu bagaca bugufi ngo nibyo bizana umusaruro no kugera ku gasongero k’intego umuntu ashaka.
Habaho kugira ishyaka no guhatana.
Yagize ati “Guhatana ni ibyiza kuko bituma umuntu agera ku ntego ze.”
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Perezida Kagame yavuze ko gukora ikintu ukakigeraho bitanga ibyishimo, ariko iyo uri kumwe n’abandi, ngo iyo ushaka kugera ku ntego zawe wenyine wica amategeko, kandi ngo nta muntu wishima wenyine.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari inshingano ziri ku bayobora umupira w’amaguru hari n’izindi nshingano bafite ku Banyafurika.
Yasabye abayobora umupira muri Africa kwibaza impamvu umupira waho uhora inyuma y’abandi ndetse bikaba uko no mu yindi mikino.
Avuga ko nubwo bisaba imbaraga z’abafatanyabikorwa ngo umupira utere imbere, Kagame asanga abafatanyabikorwa ba mbere bariya bayobora umupira wa Africa ubwabo kandi bakaba beza mu kwikorera.
Kuri Aresene Wenger, Perezida Kagame yavuze ko yemera ibikorwa byinshi yagejeje kuri Arsenal nk’umufana wayo.
Ati “Ndabereka Arsene Wenger, yigeze kuba umutoza w’ikipe yange, ikipe nkunda cyane ku Isi, kandi yabaye umutoza mwiza.”
Yongeyeho ati “Amaze kugenda nagize ibitekerezo byinshi ariko n’ubu ndacyayifana.”
Inama ya Komite Nyobozi ya CAF yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, irimo ba Perezida b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa batandukanye, abo mu Karere ka COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A, na WAFU B.
Arsene Wenger yagarutse ku mpano z’umupira w’amaguru muri Africa, akaba yemeza ko Africa izaba ikitegererezo mu kinyejana cya 21, kandi ko bigomba guhera mu mupira w’amaguru.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW