Itorero ADEPR ku rwego rw’Igihugu ku bufatanye n’Ubuyobozi mu Karere ka Muhanga bibutse Abatutsi barenga 500 biciwe kuri Paruwasi i Nyabisindu, banaremeye 2 mu barokotse Jenoside batishoboye.
Italiki ya 12 Gicurasi 1994, ni umunsi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirwa. Mu muhango wo kwibuka Abatutsi 121 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye i Nyabisindu kuri Paruwasi, bamwe mu barokotse bavuze ko bahungiye kuri uru rusengero bizeye ko bahabonera ubuzima, ariko benshi muri bo barahicirwa.
Past. Kabanda Aimable umwe mu baharokokeye avuga ko yavuye iwabo mu Ngororero Abatutsi barenga 800 bamaze kwicwa, yiroha muri Nyabarongo ashaka guhungira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, kuri iyi Paruwasi.
Yavuze ko ubwo yahageraga yari azi ko we na bagenzi be ubwo bagize amahirwe bakagera ku Rusengero ntacyo bazaba.
Yagize ati: ”Twarahageze baratwakira, ariko uko impunzi zagendaga ziyongera nibwo batangiye guhura n’ibibazo batangira igikorwa cyo kubavangura.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Kabanda yavuze ko bashyize Abatutsi ukwabo, n’Abahutu babajyana mu kigo cy’amahugurwa kiri haruguru y’Urusengero. Icyo gihe ngo ubwicanyi ku batutsi bwazamuye ubukana cyane ubwo uwari Umuvugizi w’Itorero ADEPR Past Nsanzurwimo Joseph yahageze ari kumwe n’inzego z’umutekano zishinzwe kumurinda.
Cyakora avuga ko ntabapfira gushira, ko nubwo hishwe benshi we n’abandi bake babashije kurokoka.
- Advertisement -
Umuvugizi w’Itorero ADEPR ku rwego rw’Igihugu Ndayizeye Isaie yatanze ijambo ry’ihumure ku Miryango ifite ababo bashyinguye aha no mu zindi nzibutso, abizeza ko Jenoside itazongera kubaho.
Ati: ”Abishe Abatutsi ntabwo bari bazi ko hari abazarokoka, n’ababitekerezaga bashakaga ko bagomba kubaho nabi, ariko uyu munsi bariho kandi baraharanira kubaho neza.”
Uyu Muyobozi yavuze ko barimo guhangana n’ingaruka za Jenoside, zirimo ingengabitekerezo yayo kuko hakiri abayipfobya n’abayihakana.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe bakibona imibiri myinshi, ababishe ndetse n’abareberryr baranze gutanga amakuru.
Yagize ati: “Kugeza uyu munsi dufite imibiri 250 ibonetse mu byumweru bibiri gusa turashyingura mu cyubahiro.”
Kayitare yasabye abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi kuyatanga kuko hakiri umubare munini w’abazize Jenoside bataraboneka.
Uru Rwibutso rwa Jenoside ruherereye kuri Paruwasi Nyabisindu rwiyongera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, Kiyumba na Nyarusange.
Muri uyu muhango wo kwibuka, Itorero ADEPR ryahaye Inka 2 bamwe mu barokokeye jNyabisindu batishoboye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.