Muhanga/Kabacuzi: Abaforomo bakoresha urumuri rwa telefoni mu kubyaza ababyeyi

Abakora mu Kigo Nderabuzima cya Buramba giherereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bakoresha itoroshi ya telefoni bagiye kubyaza ababyeyi kubera ko nta mashanyarazi bagira. Inyubako bakoreramo na yo irashaje.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’inzego z’Akarere basuye iki kigo nderabuzima.

Abaforomo, n’abaforomokazi bavuga ko basanzwe bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ariko byagera saa sita z’ijoro, cyangwa mu bihe by’imvura bakawubura.

Umuyobozi wungirije mu Kigo Nderabuzima cya Buramba, Mukasine Goretti ati: ”Iyo tugiye kubyaza, twifashisha itoroshi ya telefoni kandi bibangamira imikorere yacu n’abo duha serivisi.”

Usibye kuba nta muriro w’amashanyarazi ahari, iki kigo inyubako zacyo zirashaje cyane kubera ko cyubatswe mu mwaka wa 1987. Ibikuta imbere byarasenyutse ndetse n’amabati yatonze umugesi.

Mukasine Marie Goretti avuga ko gukorera ahantu habi no kuba nta muriro ikigo gifite, bigira ingaruka mbi ku mitangire myiza ya Serivisi nk’uko abyemeza.

Mukasine yagize ati: ”Izo mbogamizi ziyongeraho umubare mukeya w’abakozi n’amavuriro 4 (Poste de Santé) ari mu Tugari afite abakozi mbarwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wari wasuye abakozi b’iki Kigo Nderabuzima cya Buramba yabwiye UMUSEKE ko babanje gushora ingufu mu kubaka Poste de Santé kugira ngo ubuvuzi burusheho kwegerezwa abaturage.

Kayitare yavuze ko impamvu babanje kubaka ayo Mavuliro 4 bituruka ku buso bunini uyu Murenge wa Kabacuzi ufite kuko uza ku mwanya wa 2 mu Gihugu.

Ati: ”Iki kigo cyubatswe kera, gusa ntabwo twirengagije iki kibazo, turimo gushakisha ingengo y’Imali niboneka kizubakwa vuba.”

- Advertisement -

Naho ku bijyanye no kwegerezwa amashanyarazi, Kayitare avuga ko uyu mwaka w’Ingengo y’Imali wa 2021 uzarangira bayabonye.

Umuyobozi w’Akarere kandi yongeraho ko ibirebana n’umubare mukeya w’abakozi, atari umwihariko w’uyu Murenge, ko kiri mu bigo Nderabuzima byinshi. Akavuga ko Minisiteri y’Ubuzima irimo kugishakira igisubizo.

Ubuyobozi bw’Iki Kigo Nderabuzima cya Buramba, buvuga ko mu bakozi 20 bafite, abakozi 9 gusa ari bo bafite ubuvuzi mu nshingano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mukasine Gorethe, Umuyobozi wungirije mu Kigo Nderabuzima cya Buramba ahamya ko bakoresha itoroshi rya Telefoni bagiye kubyaza.
Usibye kubs nta muriro w’amashanyarazi, iki kigo Nderabuzima inyubako zacyo zose zirashaje ku buryo zikenewe gusanwa.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  buvuga ko iki kibazo gihari kandi kigomba kuvugutirwa umuti.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW