Muhanga/Kabgayi: Mu kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri 246

Mu kibanza cyagenewe kubakwamo ibitaro by’ababyeyi (Maternité) hamaze kuboneka imibiri 246 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeje

Imirimo yo gushakisha imibiri iri mu Cyumweru cya 2, abakurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, babwiye Umuseke ko buri munsi iyo batangiye akazi, aho imashini inyuze haboneka imibiri.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyamabuye Bayiringire Dany Issa avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 habonetse  imibiri 39 yiyongera ku yindi 207 yose yabonetse mu Cyumweru gishize.

Bayiringire yavuze ko imibiri myinshi bayisanze mu cyobo rusange.

Yagize ati: ”Imibiri myinshi tumaze kubona twasangaga iri mu cyobo kimwe.”

Bayiringire yavuze ko hari umunsi batakoze bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuko yatumye imashini bifashisha inyerera kubera icyondo.

Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeje, gusa hari abavuga ko aya makuru y’abiciwe i Kabgayi  yatanzwe n’abatangabuhamya mu gihe cy’Inkiko Gacaca, Abayobozi bakayobya uburari berekana aho Abatutsi baticiwe.

Imibiri imaze kuboneka muri iki kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi yagaragaye kuri metero kare nkeya, abari muri iyi mirimo bakavuga ko itaka batarayishakiramo ari ryinshi ku buryo hashobora kuboneka indi myinshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.