Musebeyi uzwi muri Filime ‘Umuturanyi’ na Mc Kasumali batawe muri yombi

Minge Ronnie  umaze kwamamara muri Filime nka Musebeyi  na Katabi Gilbert uzwi nka Mc Kasumali  mu tubyiniro tw’i Nyamirambo na Nyabugogo bamaze ibyumweru bibiri bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Musebeyi na Mc Kasumali basanzwe ari inshuti magara babana no mu nzu

Ibyumweru bibiri bigiye kwihirika bacumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Rwezamenyo bakaba barafitiwe aho batuye Kimisagara.

Bafashwe ari batandatu nyuma y’amakuru yahawe Polisi ko bari gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi , Polisi yagezeyo isanga bari kurunywa ihita ibata muri yombi.

Musebeyi azwi cyane muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, filime amaze kubakiramo izina ku buryo bugaragara akaba abifatanya n’ububyinnyi ndetse n’ubushyushyarugamba.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yakajije umurengo mu bikorwa byo kurwanya no gufata abantu banywa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga mu baturage.

Uretse ingamba za Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, leta y’u Rwanda nayo iherutse kuzamura ibihano ku muntu wese uhamwe no kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho azajya ahanishwa igihano kuva ku myaka 7 kugeza ku gifungo cya burundu.

Ubwo bafatwaga bajyanywe kuri Station ya Polisi Rwezamenyo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -