Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Namibia bitangaza ko Perezida w’iki gihugu Hage G. Geingob n’umugore we Madame Monica Geingos banduye Covid-19.
Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’umukuru w’iki gihugu, rigaragaza ko ibisubizo by’ejo ku wa 26 Gicurasi byagaragaje ko Perezida n’umugore we bafite ubwandu bwa Covid-19.
Benshi mu baturage b’iki gihugu bagaragaje ko bifatanyije n’umuryango w’umukuru w’igihugu cyabo muri ibi bihe, bawifuriza kumererwa neza mu minsi micye, bavuga ko abaturage bakeneye ubufatanye bwabo bombi mu gukomeza kubaka imiyoborere ihamye.
Perezida Hage G. Geingob na we yahaye ubutumwa abaturage bamugaragarije urukundo bamwereka ko bari kumutekerezaho we n’umuryango we, abasabira ku Mana kandi abizeza ko mu minsi mike arasubira mu mirimo yo guharanira inyungu za rubanda nyamwinshi.
Biratangazwa ko aba bombi bari mu kato kugira ngo bataba intandaro yo gukwirakwiza ubu bwandu, gusa ngo bari kwitabwaho kandi ubuzima bwabo buratekanye.
Ku ya 14 Werurwe ni bwo muri Namibia hagaragaye umurwayi wa mbere wagaragaje ibimenyetso by’ubwandu bwa Covid-19.
Kugeza magingo aya, muri iki gihugu abantu ibihumbi 53,603 ni bo bamaze kwandura coronavirus, muri bo ibihumbi 49,596 barayikize mu gihe imaze guhitana abagera kuri 789.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW