“Ni umubyeyi mwiza uzi kujya inama”, Mutesi Phoibe avuga Mama Nick bakinana muri ‘Iriba Series’

Iyo umuntu akiri umwana aba afite inzozi zo kuzagera kuri byinshi, benshi mu bana bifuza kuzaba Abaganga bakomeye, Abasirikare, Abaminisitiri hari n’abagira inzozi zo kuzaba ba Perezida, Mutesi Phoibe wakuze akunda Itangazamakuru byarangiye yisanze mu mwuga wa Sinema.

Mutesi Phoibe ukina yitwa Kalisa muri Iriba Series akaba ari nawe mwanditsi wayo.

Ni umukobwa ukiri muto winjiye mu mwuga wa sinema nk’umukinnyi, umushoramari ufite inzozi zo kuzavamo ikimenyabose muri uyu mwuga yihebeye.

Ibijyanye na Sinema avuga ko yatangiye kubyiyumvamo akiri muto ariko bimubera urusobe kubona aho abikorera akajya akurikira Filime z’abandi birangira abyinjiyemo mu mwaka wa 2020.

Urugendo rwe muri Sinema rwatangiriye muri Filime yitwa ‘Ibanga rikomeye’ itarabashije kumenyekana,  nyuma yiyemeza gushyira itafari rye mu ruhando rwa Sinema kugira ngo abashe kugeza ku muryango Nyarwanda ubutumwa bwagutse binyuze muri Filime.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uyu mukobwa ukomoka i Nyagatare mu kwinjira bya kinyamwuga mu mwuga wa Sinema yahereye kuri Filime y’uruhererekana yitwa ‘Iriba Series’ ishingiye ku butumwa bwo kwigisha imyitwarire no gutegura imbere heza ku muryango Nyarwanda by’umwihariko urubyiruko.

Mu bakinnyi b’Imena muri ‘Iriba Series’ harimo Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri filimi yitwa City Maid itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.

Phoibe Mutesi bakunda kwita Fofo avuga ko gukinana na Mukakamanzi abifata nk’ibintu by’igiciro kuko ari umwe mu bakinnyi ba Filime akunda mu Rwanda.

- Advertisement -

Yagize ati “Nkunda ukuntu akina ni umubyeyi mwiza uzi kugira inama umuntu kandi utagira ishyari ry’uko mugenzi we yatera imbere, nakunze imico ye gukinana nawe ni iby’agaciro kuri njye.”

Ku bijyanye no gukorana na Mama Nick, Phoibe avuga ko yamugejejeho igitecyerezo maze akacyakira neza ngo yashimishijwe n’ukuntu yakunze inkuru ya Filime ye maze akiyemeza kubafasha kugira ngo biyereke Abanyarwanda.

Mutesi Phoibe na Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick ukina muri Iriba Series ahanura urubyiruko.

Kugeza magingo aya, ‘Iriba Series’ kuri Season ya mbere igeze kuri Episode ya kane, Phoibe avuga ko ari Filime izaba ndende bitezeho umusaruro ushimishije Imana nibibafashamo n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu buryo bw’amikoro, Phoibe Mutesi atangaza ko bikigoranye ariko kubera umuhamagaro agerageza kwishakamo ubushobozi agakora icyo ashoboye ariko Filime ikajya hanze akaba ariho ahera asaba abakunzi ba sinema kumushyigikira uko bashobojwe.

Usibye kwandika Filime, Phoibe Mutesi afite ubuhanga mu kuzikina ariho ahera asaba n’abandi bifuza kumushyira muri Filime zabo ko bamwandikira kuri instagram ye ‘Mutesiphoibe459’ bagakorana nta kibazo.

Reba Iriba Series itambuka kuri Shene ya Youtube yitwa ‘ Philo Tv’ .

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW