Ku wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 5 barimo gukwirakwiza urumogi, bafatanwe udupfunyika twarwo 11,724 muri aba umwe wari ugiye kururangura, Polisi ivuga ko yatanze ruswa ya miliyoni ku Mupolisi wamufashe ariko arayanga.
Bafatiwe mu Mirenge ya Bigogwe na Mukamira yo mu Karere ka Nyabihu.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bamaze gufatwa hari umwe muri bo wagerageje guha Umupolisi ruswa ya Frw 1. 000. 000 ngo amurekure agende.
Abafashwe ni Iradukunda Vestine w’imyaka 28 wafatanwe udupfunyika 1,000 afatirwa mu modoka itwara abagenzi, Musabyimana Damarce w’imyaka 50 yafatanwe udupfunyika 1,000, Nyirahakuzimana Sifa w’imyaka 29 yafatanwe udupfunyika 3,500; mu rugo rwa Mukasine Marie Louise w’imyaka 43 hafatirwa udupfunyika 6,224.
Ntawunezezarubanda Fabien w’imyaka 27 wari ugiye kurangura urumogi akaba yafatiwe mu rugo rwa Mukasine, Polisi ivuga ko ari we washatse guha Umupolisi ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Yavuze ko benshi muri bariya bafatiwe mu ngo zabo usibye Iradukunda wafatiwe i Mukamira mu modoka akavuga ko urwo rumogi yari arujyanye kurucuruza mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
CIP Karekezi avuga ko Ntawunezezarubanda Fabien akimara gufatirwa mu rugo rwa Mukasine yinginze Umupolisi wamufashe ngo amuhe ruswa ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amureke yigendere ngo ahubwo bakurikirane uwo yari aje kururanguraho witwa Mukasine.
CIP Karekezi ati “Ntawunezezarubanda yikanze Abapolisi ahita yihisha munsi y’igitanda ari naho hari hahishe urumogi, Abapolisi bakomeje gushakisha urumogi barugeraho munsi y’igitanda ari naho basanze Ntawunezezarubanda aryamyemo.”
- Advertisement -
Akomeza avuga ko abonye ko yafashwe yahise yemerera Umupolisi ruswa y’amafaranga angana na Miliyoni akamurekura, Ati “Umupolisi na we yanga ayo mafaranga ahita amufata.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama abantu yo kutijandika mu biyobyabwenge no kubizinukwa kuko nta nyungu n’imwe bazigera babiboneramo usibye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ibyaha byabahama bakabihanirwa.
Yanibukije abantu ko gukora icyaha ukumva ko nufatwa uzatanga ruswa ari ukwibeshya ahubwo ari ukwiyongerera ibyaha.
Yasabye abaturage kujya bakora ibikorwa byemewe n’amaategeko bakirinda ibibagusha mu byaha, abasaba kudahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko.
Aba bantu bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo bakorerwe dosiye.
Amategeko yo mu Rwanda ahana umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Iyo abihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igifungo cya Burundu n’ihazabu ya Frw miliyoni 20 ashobora kurenga bitewe n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge yafatanywe.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: RNP
UMUSEKE.RW