Nyamagabe/Kitabi: Abasigajwe inyuma n’amateka ibumba rirabahenda naho inkono zabo zikagurwa make 

webmaster webmaster

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Uwakagoro, mu Kagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe barataka kugorwa no kubona ibumba.

Bavuga ko bagura ibumba ribahenze inkono zabo zikagurwa amafaranga make

Bimenyerewe ko benshi mu Banyarwanda basigajwe inyuma n’amateka bakora imirimo gakondo yo kubumba ibikoresho bitandukanye birimo ibyungo, ibibindi n’ibindi aho bakoresha ibumba bakora biriya bikoresha.

Abatujwe mu Mudugudu wa Shaba bavuga ko bagorwa no kubona ibumba kuko bibasaba ko barigura n’umuntu ufite umurima mu kabande byibura umutwaro umwe bagatanga Frw 10, 000.

Uwiringiyimana Lenatha yagize ati “Icyungo kimwe byibura tukigurisha Frw 300 kandi umutwaro umwe w’ibumba tuba twawutanzeho Frw 10, 000 ugasanga rero ntacyo dukuramo kandi umuntu aba afite abana agomba kwitaho.”

Mugenzi we yavuze ko kugira ngo babone aho bakura ibumba ritabahenze bigoranye kuko aho kurikura ari hamwe kandi hacungwa n’umuturage bityo akaribaha abahenze.

Basaba Leta ko yabashakira aho bashobora gukura ibumba kugira ngo bibe byabafasha kwiteza imbere kuko benshi muri bo batunzwe n’ububumbyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abasigajwe inyuma n’amateka ribafasha gutera imbere no guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa (COPORWA) Bavakure Vincent avuga ko ikibazo bakimenye ariko bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo kibe cyakemuka.

Umuyobozi wungirije  ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca yabwiye UMUSEKE ko ikibazo batari bakizi ariko icyo bagiye gukora bagomba kubanza kumenya aho bakura ibumba niba hujuje ubuziranenge hatangiza ibidukikije hakanarebwa icyo amategeko ateganya mu bijyanye n’ubucukuzi.

Ati “Tugomba kubanza kureba niba aho bacukura ibumba bitangiza ibidukikije twasanga habangamye tukareba ahandi cyangwa se tukaba twareba ibindi bakora bitangiza ibidukikije bakabikorera nko mu makoperative.”

- Advertisement -

Imiryango 8 igizwe n’abantu 40 niyo yatujwe mu Mudugudu wa Shaba myinshi muri yo itunzwe n’ububumbyi gakondo aho babumba bakoresheje intoki.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Inkono imwe ngo bayigurisha Frw 300
Abasigajwe inyuma n’amateka basaba Leta kubaha umwihariko bakaba abantu bitabwaho kubera amateka yabo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE