Ku wa Gatatu mu Karere ka Nyamasheke, Polisi y’igihugu yatwitse ibilo 97 by’urumogi rufite agaciro k’asaga miliyoni 29Frw byafatiwe mu Murenge wa Kirimbi, Akagari ka Nyarusange.
Polisi y’Igihugu isaba abaturage kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
Gutwika ibiyobyabwenge byabereye mu Murenge wa Ruharambuga, byakozwe nta baturage bahari kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19, urumogi rwatwitswe rwafashwe ruvanywe mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette avuga ko nubwo bitaracika burundu ariko abaturage batangiye kugira uruhare mu ifatwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Ntibicika ariko biragenda bigabanuka, abantu barabasha gutanga amakuru bakagenda bagaragaza inzira binyuramo nubwo bitaragera ku rwego rwo gucika burundu, ariko twizera ko bizacika kuko abantu bamaze kumva ububi bwabyo n’ingaruka mbi bifite by’unwihariko ku muturage w’u Rwanda.”
CIP Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko gutwika ibiyobyabwenge ari ubukangurambaga, akanaboneraho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amatege.
Ibiyobyabwenge byatwitswe byafatashwe ku wa 19/02/2021 bifatanwa Nyirahabimana Marine w’imyaka 34 abyambukije ikiyaga cya Kivu abikuye mu gihugu DR.Congo.
Uyu wabifatanwe yamaze gukatirwa gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW / I Nyamasheke