Nyamasheke: Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kuva mu bibarangaza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyamasheke birimo isoko mpuzamipaka rya Rugari riri mu Murenge wa Macuba.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney amaze iminsi asura Intara y’Iburengerazuba

Mu bindi yasuye ni ishuri rya Maseka riri kubakwa, yanasuye ibitaro bya Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.

Nyuma yagiranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, abasaba kuva mu bibarangaza bagatekereza iterambete ry’umuturage bamwereka uko yabyaza umusaruro ibihingwa, n’ibindi bikorwa remezo bigenda bimwegerezwa aho kujya kubishakira ahandi.

Yagize ati “Icya mbere dufite ni ugusaba ubuyobozi kuva mu bindi bibarangaje bagatekereza iterambere ry’umuturage, ikindi ni ukureba amahirwe ahari. Muri kano Karere hari amahirwe y’ibyoherezwa mu mahanga, icyayi n’ikawa, bafite urutoki bashobora kuvanaho amafaranga menshi, bafite isoko riri muri Congo ry’abantu bakeneye ibicuruzwa byaba ibyo kurya n’ibisanzwe, twifuza ko babyaza umusaruro kiriya cyambu bubakiwe.”

Minisiriri yavuze ko ubworozi buri muri Nyamasheke bwakongerwa, uruyiruko  rukajya no mu bucuruzi amafaranga akinjira akajya mu ishoramari rizana imirimo mishya mu baturage.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yasabye kongera ubuso buterwaho icyayi, anavuga ko isoko nyambukiranya imipaka rya Rugari uko rimeze atari isoko rikwiriye kurema gatatu gusa mu Cyumweru ahubwo ko rikwiriye kurema buri munsi kugira ngo ibuntu byose bicuruzwe akazi kaboneke kuri bose.

Yagize ati “Nibongera ubuso bahingaho icyayi mu nkengero za Nyungwe bizatanga akazi ku baturage benshi. Ririya soko urebye inyubako zihari ntabwo ari isoko rikwiriye kurema kaburi mu Cyumweru, rikwiriye kuba rirema hafi buri munsi, bashobora kuzana ibicuruzwa ku buryo abagiye mu yandi masoko bashora kuza bagapakira, ibyo byose bizatuma hakomeza kubaho imirimo mishya.”

- Advertisement -

Ku kijyanye n’abava mu Karere ka Nyamasheke  basize ikiyaga cya Kivu bakajya mu burobyi muri Uganda, Minisitiri yavuze ko bibabaje kandi ko bitanakwiriye ko bajya kuroba mu bindi  bihugu ko bagomba kuyahinga bagasarura umwaka wose aho kugira ngo bajye kuroba kure.

Mu bipimo byagaragajwe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu myaka yashize, Akarere ka Nyamasheke kabanziriza utundi dukennye cyane mu gihugu.

Aka karere gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 450 muri bo 69% bari munsi y’umurongo w’ubukene, 49% bari mu bukene bukabije.

Gafite Hegitari ibihumbi 54 zihingwaho ibingwa byatoranyijwe na Hegitari 4000 zihingwaho icyayi.  Gakora ku kiyaga cya Kivu kigatandukanya na R. D Congo gisarurwamo Toni zisaga 200 z’amafi mu mwaka.

Muhire Donatien
Umuseke.rw/  i Nyamasheke.

#Rwanda #Nyamasheke #MINALOC #GatabaziJMV