Nyanza: Abaturage bavoma amazi y’ibishanga bahawe ibikoresho byo kuyasukura

webmaster webmaster

Abaturage bavoma amazi yo mu bishanga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bamwe muri bo bahawe ibikoresho bizajya biyayungurura bakayanywa ari amazi meza asukuye.

Abakozi b’umuryango watanze ibikoresho bereka abaturage uko bazajya basukura amazi

Imiryango 200 ituye mu midugudu ine y’Akagali ka Mubuga, Karwiru, Kabisine, na Mubuga, yahawe ibikoresho bizajya bibafasha mu gusukura amazi yo kunywa (water filters).

Sinayobye Emmanuel afite umugore n’abana babiri, yavuze ko agenda iminota 40 ashaka amazi na yo atari meza, akemeza ko ibikoresho bamuhaye azajya abyifashisha bikamworohera gusukura ayo mazi.

Ati “Ubusanzwe nanywaga amazi mabi none mbonye ayo kunywa y’urubogobogo, sinzongera kurwara inzoka za hato na hato.”

Nyiramajyambere Marceline afite ubumuga, yandikiwe n’Abaganga ko ku munsi anyway Litiro eshatu z’amazi meza, avuga ko yanywaga amazi mabi ariko kubera ibikoresho yahawe byo kuyasukura kunywa amabi bigiye kurangirira aho.

Kandela Rosette umukozi ushinzwe abakozi muri Dufatanye Organization, umuryango utegamiye kuri Leta yasabye abahawe ibikoresho kubifata neza

Ati “Turashimira ubuyobozi bwacu budahwema kutuba hafi, kutugira inama ndetse no kuduhitiramo abagenerwa bikorwa bababaye kuruta abandi.”

Rosette yakomeje ashimira abaterankunga babo babasha  kugirango igikorwa nka kiriya kigerweho ari bo Water mission na Z Mission.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire yabwiye abaturage ko impamvu Ubuyobozi bwahitiyemo Dufatanye Organization iriya Midugudu ari uko ikiri inyuma mu mibereho myiza.

- Advertisement -

Yavuze ko nk’ubuyobozi bifuza ko abaturage babungabunga ibikorwa bakorerwa n’umuterankunga, avuga ko abaturage bafashijwe ubuyobozi bwifuza ko na bo bagera ku rugero rw’abo mu Midugudu yiteje imbere bakanabatambukaho.

Ati “Turabasaba kurya indyo yuzuye, kunywa amazi meza, kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi n’umwanda.”

Intego y’umushinga Dufatanye organization ikaba ari Ukurwanya Sida, imirire mibi n’ubukene, bibanda cyane ku batishoboye bitereye icyizere cyo kubaho cyane abo mu byaro bikennye.

Dufatanye Organization basanzwe bakorana n’iyi Midugudu bya hafi mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abayituye aho igenera buri rugo insina 10, inkoko 2, ibiti 2 by’imbuto ndetse bakanigishwa uburyo bwo kwikorera akarima k’igikoni mu rwego rwo gukumira imirire mibi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abana bamenyereye kunywa amazi y’ibishanga bari bishimiye kunywa amazi asukuye y’urubogobogo

Amafoto@NSHIMIYIAMANA
Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW