Nyaruguru: Abahinzi b’ibirayi bifuza ko ubuyobozi bubafasha kubona uruganda

webmaster webmaster

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi byitiriwe Nyaruguru basaba ubuyobozi kubafasha kubona uruganda rutunganya umusaruro wabo.

Ubuhinzi bw’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bumaze gufata umurongo

Abaganiriye na UMUSEKE batuye mu Kagali ka Cyuna mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru bumvikana bavuga ko baramutse babonye uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi byabafasha mu kwiteza imbere.

Umwe muri abo bahinzi yavuze ko uruganda rw’ibirayi ruramutse ruje rwabafasha kuba abahinzi basobanutse kandi bikabafasha kumenya uburyo imbuto z’ibirayi zibikwa zikamara igihe.

Mugenzi we na we yavuze ko ubuyobozi bwabafasha kugira uruganda kugira ngo bibafashe kwiteza imbere cyane ko babona umusaruro utubutse w’ibirayi byanatuma umusaruro wiyongera agaciro kakazamuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo Janvier Gashema avuga ko icyagaragaye aka gace keramo ibirayi bityo bakomeza kuzamura umusaruro n’uruganda rukaba rwatekerezwaho.

Ati “Icyiza ni uko abantu bamaze kumenya ko ibirayi muri Nyaruguru bihera, icyo twakora ni ugukomeza kongera umusaruro twabigeraho n’uruganda ruto rushobobora gukora ifiriti na rwo rukazaba rwatekerezwaho.”

Ibirayi byitiriwe Nyaruguru kuko bihera cyane bimaze kwandika izina mu Rwanda no hanze yarwo abahinzi basaba uruganda ko byanatuma banatera imbere no mu bindi bijyanye n’ubukungu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Abaturage bavuga ko uruganda rwabafasha kongera agaciro umusaruro wabo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYARUGURU