Olegue uri i Kigali yasabye Abahanzi b’Abarundi n’abo mu Rwanda gukorana bya hafi

Umuririmbyi w’Umurundi Olegue Baraka uzwi kw’izina rya Delegue General uri i Kigali yeruye ko umuziki w’u  Rwanda uri ku rwego rwiza kurusha uw’Uburundi akaba ari yo mpamvu yateye intambwe yo kuza gukorana indirimbo na Papa Cyangwe bizera ko izanyeganyeza Ibihugu byombi.

Olegue Baraka yifuza guteza imbere umuryango n’Igihugu binyuze mu muziki.

Yasabye ashimitse Abahanzi b’Ibihugu byombi kugirana ubufatanye mu bikorwa byabo no gushyigikirana bya bya hafi kugira ngo bazamure Urwego rw’umuziki mu bihugu byombi.

Uyu musore ukiri muto azwi mu ndirimbo zirimo iyitwa Delegue General, Doctor, Korayo, Pasta aherutse gushyira hanze yigereranyije na Papa (Umushumba wa Kiliziya Gatolika) ibintu bitavuzweho rumwe mu Burundi.

Olegue kandi azwi mu ndirimbo zitandukira umuco mu Burundi mu Rwanda bita ‘Ibishegu’, by’umwihariko indirimbo ‘Delegue General’ yamwinjije muri Gereza nkuru ya Bujumbura izwi nka Mpimba ubwo yashinjwaga gusohora amashusho y’urukozasoni no kwica umuco ndundi.

Yafunguwe nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi binyuze mw’ibaruwa yanditse asaba imbabazi.

Uyu musore uri mubagezweho mu kiragano gishya mu Burundi yahishuye ko igihe kigeze ngo abatuye Ibihugu byombi bashyire hamwe kugira ngo barusheho gutera imbere,yasabye abaririmbyi bo mu bihugu byombi gukorana bya hafi kugira ngo umuziki wabo ugere ku rwego rwiza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Olegue avuga ko umuziki wo mu Rwanda watambutse ku muziki wo mu Burundi asaba ikiragano gishya cyaje gikurikira ba Lolilo , Big Fizzo, Kidumu n’abandi bakanyujijeho kuza kwigira ku banyarwanda bakamenya umuvuduko w’iterambere aho bawukomora.

- Advertisement -

Ku ndirimbo ari gukorana na Papa Cyangwe uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, Olegue abifata nk’urugendo yatangiye rwo kwagura ibikorwa bye bikarenga u Burundi.

Yagize ati “Dukeneye kwagura ibikorwa tuve i Burundi tuze i Kigali, dushobora kugera Dar es Salaam no mu bindi b’Ibihugu mu yindi myaka ukazabona turi ku rwego rwiza,uko niyumva nasaba abantu kudushyigikira kandi bitegure ko iyi ndirimbo izaza ari Urwego.”

Uyu musore avuga ko muri Kigali yishimiwe uburyo yakiriwe by’umwihariko ashimira Rocky Kimomo Entertainment bari gukorana kugira ngo indirimbo n’ibindi bikorwa bigende neza.

Ku ndirimbo barimo bakorana na Papa Cyangwe avuga ko izaba irimo abakobwa benshi bashoboka kuko ari indirimbo yo kwismisha.

Usibye gukorana na Papa Cyangwe, Olegue azakorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ubwo atashimye kuvuga amazina yabo.

Olegue ufite indirimbo yitwa ‘Pasta’ ikunzwe mu Burundi na Papa Cyangwe uherutse gusohora iyitwa ‘ Sana’

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW