Perezida Kagame i Paris yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo uwa IMF

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Abayobozi barimo Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF, hamwe na Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF

Ku mbuga nkoranyambaga z’Umukuru w’Igihugu batangaje ko ibiganiro byabaye mbere y’Inama Mpuzamahanga iziga ku Gihugu cya Sudani izaba ku wa 17 Gicurasi 2021.

Iyi nama izakurikirwa n’inama yiga ku Gutera Inkunga Ibihugu bya Afurika izaba ku wa 18 Gicurasi 2021.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ni we wakiriye iyi nama y’Abakuru b’ibihugu bya Africa ndetse n’imiryango mpuzamahanga nterankunga.

Uretse kwiga ku buryo igihugu cya Sudan cyakomeza inzira ya Demokarasi, nyuma hazaba inama iziga uko Africa yahabwa inkunga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Bivugwa ko umugabane wa Africa ukeneye miliyari $300 z’amadolari ya America kugira ngo ubashe kuziba icyuho cyatewe n’ingaruka za Covid-19 mu bukungu wayo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Perezida Kagame aganira na Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia

UMUSEKE.RW

- Advertisement -