Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021 Perezida Uhuru Kenyatta n’umugore we Mme Margaret Kenyatta bakiriye Perezida wa Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ni urwa kabiri hanze y’igihugu ari Perezida nyuma y’urwo aheruka kugirira muri Uganda.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Kenya byatangaje ko Perezida Kenyatta na mugenzi we Mme Samia bagiranye ibiganiro byihariye n’abandi bayobozi batandukanye bari kumwe na bo.
BBC ivuga ko ku wa gatatu, Perezida Samia Suluhu azageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya imitwe yombi yateranye (abadepite n’abasenateri).
Uru ruzinduko rurimo kubonwa nk’umuhate wo gusana umubano waranzwe no kwishishanya hagati y’ibihugu byombi, rimwe na rimwe byatewe n’ihangana mu bukungu, biza guhuhuka ku butegetsi bw’uwari Perezida wa Tanzania John Magufuli.
Tariki 11 Mata 2021, nibwo Mme Samia Suluhu yasuye Uganda mu ruzinduko rwa mbere hanze y’Igihugu ari Perezida, we na Yoweri Museveni basinye amasezerano ajyanye no kubaka umuyoboro muremure uzacamo petrol ivuye muri Uganda.
Mbere yaho tariki 10 Mata 2021, Intumwa ivuye muri Kenya, Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Umurage, Mme Amb. Amina Mohamed yari yakiriwe na Perezida wa Tanzania, Mme Samia Suluhu Hassan anagezwaho ubutumwa bwavuye kuri Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, ndetse yari yamusabye gusura Kenya.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Amafoto@Kenya State House Twitter
- Advertisement -
UMUSEKE.RW