Rayon Sports na Kiyovu zihanganiye umwanya zinaniwe kwikiranura

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zihanganiye kuzamuka ziyoboye itsinda ziherereyemo urangiye amakipe yombi anganyije 1-1, bituma muri iri tsinda bikomeza gukara aho nta kipe irizera itike iyinjiza muri 1/4 cy’irangiza.

Muri iri tsinda buri kipe iracyafite amahirwe yo kuba yakwerekeza muri 1/4 cy’irangiza.

Ni umukino wabereye kuri kibuga cy’i Bugesera nyuma y’uko Stade Amahoro ikipe ya Rayon Sports yakiriragaho imikino yayo yabaye ihagaritswe kubera kwangirika.

Ikipe ya Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 29 gitsinzwe na myugariro wayo Mbogo Ally.

Amakipe yose yakomeje gusatirana, ariko igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports iyoboye n’igitego kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiye Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports akora impinduka, yinjizamo abakinnyi batatu icya rimwe kugira ngo bongere imbaraga mu busatirizi bwayo.

Umukino wabaye nk’uhindura isura Rayon Sports yiharira umukino, ari na ko igerageza kwinjira mu bwugarizi bwa Kiyovu bwasaga nk’ubwokejwe igitutu.

Uku kugarizwa kwaje kubera urwunguko Rayon Sports, ku munota wa 68 haboneka penaliti yatsinzwe na Sugira Erneste wari winjiyemo asimbuye.

Rayon Sports yakomeje gusatira izamu rya Kiyovu Sports, ari na ko umuzamu Yves Kimenyi akoresha amayeri mu kugabanya icyo gitutu botswaga.

Ku munota wa 90 Rayon Sports yongeye kubona amahirwe ku mupira Héritier Luvumbu yazamukanye awuhaye Sugira aya mahirwe ayatera inyoni, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1.

- Advertisement -

Kugeza ubu iri tsinda riracyayobowe na Rayon Sports ifite amanota 8, Kiyovu Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 7.

Rutsiro FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu, ikaba igiye gukina na Gasogi United yo iri ku mwanya wa kane n’amanota ane.

Muri iri tsinda buri kipe iracyafite amahirwe yo kuba yakwerekeza muri 1/4 cy’irangiza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW