RIB isaba abikekaho ibyaha byo kunyereza imari ya Leta kwibwiriza bakayishyikiriza hakiri kare

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Umuseke ko abikekaho ibyaha bagerageza kwijyana kuri ruriya rwego kuko bifasha ubutabera no kuba kubagabanyirizwa ibyaha, yavuze ko hari Abayobozi na barwiyemezamirimo bose hamwe 10 bo mu Turere twa Burera, Musanze, na Gicumbi bakekwaho kunyereza umutungo Leta yashoye mu kubaka Ibigo by’amashuri ubu batawe muri yombi.

Dr Murangira avuga abikekaho ibyaha bakwiye kwishyikiriza RIB hakiri kare

Aba bafunzwe bafashwe tariki 10 na 11 Gicurasi 2021.

Mu Karere ka Burera abatawe muri yombi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste kimwe na Zirimwabagabo Dieudonné ushinzwe Uburezi muri uwo Murenge.

Mu Karere ka Musanze hafunzwe Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Nduwayezu Joyeux ushinzwe uburezi mu muri uwo Murenge,  Munyakabaya Njugu, umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rugarika, Nzabonimpa François Xaxier uyu we ni rwiyemezamirimo, Habyarimana Innocent uyobora ishuri ribanza rya Gataraga mu Murenge wa Busogo na rwiyemezamirimo witwa Karamaga Thomas.

Mu Karere ka Gicumbi Harerimana Théogene akaba ari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke, na Butera Emmanuel Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mutete.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB avuga ko aba bayobozi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo: Ruswa, Gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, ndetse no Kunyereza umutungo.

Yavuze ko bakekwaho kwishyura abakozi ba baringa, ndetse no kunyereza ibikoresho by’ubwubatsi byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri, ku ishuri ribanza rya Kirambo mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakinama I mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, no ku Ishuri ribanza ya Gataraga mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bafungiye kuri sitasiyo za Rusarabuye muri Burera, iya Muhoza muri Musanze, na Byumba muri Gicumbi mu gihe dosiye zabo ziri gukorwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira ati “RIB irasaba abantu bose ko birinda ibyo bikorwa bya ruswa cyangwa kunyereza umutungo cyangwa kwica nkana amategeko yo gutanga amasoko ya Leta naho ubundi utazabireka amategeko azamushyira aho agomba kujya.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Ikindi niba hari n’uwaba yaraguye muri ibyo bikorwa byo kunyereza umutungo cyangwa kuwukoresha mu byo utagenewe, arasabwa gutera intambwe akegera RIB, kuko bitinde bitebuke aho wakwihisha hose, ibyo wakora byose, gusiba ibimenyetso icyo wakora cyose tuzakugeraho kandi uzafatwa.”

Umuseke umubajije niba bizeye ko abikekaho ibyaha bazatinyuka kwigaragariza RIB, Dr Murangira yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kwakira inama agiriwe uko ashaka, ariko yongeraho ko kwishyikiriza ubutabera ari uburyo bwo kwigabanyiriza igihano.

RIB ivuga ko nta na rimwe izemera ko amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by’inyungu rusange, yiharirwa n’abantu bamwe cyangwa ngo hagire uyakoresha uko yishakiye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW