Ruhango: ‘Préfet de discipline’ yandikiye umunyeshuri amusaba imbabazi

Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire (préfet de discipline) yanditse asaba imbabazi umunyeshuri ashinzwe kubera ko yamuhannye birengereye.

Bigaragara ko uyu munyeshuri yakomeretse ku kaboko

Mu ibaruwa Umuseke ufite, Préfet de discipline wo ku ishuri College de Bethel APARUDE riherereye mu Kagali ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yandikiye uriya munyeshuri amusaba imbabazi.

Muhire Felix ku wa 04 Gicurasi 2021 nibwo yanditse iriya baruwa abwira umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ko atazongera kumuhana birengereye.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Muhire Felix dushaka kumenya ibirenze kuri iriya baruwa yanditswe na we, umunyamakuru akimara kumumenyesha icyo amushakira ahita akuraho telefone (kuyikupa).

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ikibazo bakimenye ntibigarukire aho.

Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi Mugabe Aimable yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’umunyeshuri na Préfet de discipline cyabereye muri APARUDE (ishuri rirebererwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi) bakimenye bakagikurikira.

Avuga ko amakuru bamenye ari uko ikibazo cyaturutse ku kuba Préfet de discipline yari gusaba abanyeshuri kujya kurya ageze mu ishuri uwakubiswe yigamo, abanyeshuri bamutera ingwa ararakara aramukubita amukomeretsa ku kaboka.

Ati “Ntibyarangiriye aho ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk’igihano ibindi biracyakurikiranwa.”

Kuri Twitter uwitwa Ndoli ya Ndahiro yanditse atabariza uriya munyeshuri avuga ko bimwe mu bigo by’amashuri byahindutse ‘ibagiro’ asaba ko umunyeshuri wakubiswe arenganurwa.

- Advertisement -

Kuri Twitter REB yamusubije ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Mu Rwanda gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko kuko biba bigize icyaha ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwibukije abarezi ko guha umwana ibihano bibabaza umubiri bitemewe kandi bidakwiye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/RUHANGO