Street Soldiers biyemeje kugarura Hip Hop ishingiye ku butumwa busana imitima

Street Soldiers Itsinda ry’abahanzi bakorera umuziki mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kugarura injyana ya Hip Hop izwiho ubutumwa busana imitima ya benshi.

Itsinda rya Street Soldiers rigizwe n’abasore batatu Rich Gang,Comrade na Hunter Pro

Ni itsinda ryavukiye mu Karere ka Ngoma, rigizwe n’abasore batatu barimo uwitwa Hunter Pro, Rich Gang na Comrade, iri tsinda kandi ryanyuzemo umuraperi Siti True Karigombe mbere y’uko yinjira muri Kigali.

Abagize iri tsinda bigize gutsikira mu muziki bitewe n’ibibazo bitandukanye ry’abari barigize.aho Karigombe ariviriyemo baramusimbuje basubukura ibijyanye no kuririmba.

Mu gihe iri tsinda rimaze rivutse bamaze gushyira ahagaragara indirimbo zitandukanye zirimo iz’amajwi n’amashusho yazo bakaba bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo bikava ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bakamenyekana hose mu Rwanda.

Uwitwa Hunter Pro aganira na UMUSEKE yagize ati “Dufatanyije n’abandi ni uguhindura uno muziki uko byagenda kose,muri ino minsi ntabwo Hip Hop iri gukora cyane ariko twe nk’abaraperi  turashaka kugarura ya Hip Hop ya cyera ivuga ku butumwa ivugira rubanda”.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Hunter Pro avuga ko muri iyi minsi abakora injyana ya Hip Hop benshi basigaye bibanda ku butumwa bw’urukundo no kwishimisha batandukiriye iyi njyana ifatwa nk’uruvugiro rwa rubanda.

Ku iterambere rya Muzika mu Ntara y’Iburasirazuba,abagize itsinda rya Street Soldiers bavuga ko biri kujya mu buryo bitandukanye n’imyaka yatambutse.

- Advertisement -

“Umuziki w’Intara y’Iburasirazuba nturagera ku rwego rwa Kigali ariko hari kugenda haza impano nshya kandi harimo abantu babikunze uko byagenda kose nidushyiramo imbaraga tugakorana bya hafi umuziki wacu uzatera imbere”.

Bitandukanye no mu myaka itambutse,Abahanzi bo mu ntara y’Iburasirazuba ngo barangamiye kwagura ibikorwa byabo bikagera kure hashoboka.

Kugeza ubu Street Soldiers bamaze gushyira hanze indirimbo zirimo Umubyeyi Gito, Amafaranga, Ese uribuka, Amateka mashya, Ndi mu kazi n’izindi.

Indirimbo Ese uribuka ya Street Soldiers bakorera muzika mu Ntara y’Uburasirazuba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW