TourDuRwanda2021 yahiriye Abafaransa, undi witwa Pierre Rolland yatsinze Etape ya 6

webmaster webmaster

Pierre Rolland yasize abandi bakinnyi akoresheje 3h46’03’’ ku ntera ya 152Km, iva mu 152,6 Km Kigali-Gicumbi-Rulindo-Kigali (Norvège mu mpinga za Mont Kigali).

Pierre Rolland yasize abandi bakinnyi akoresheje 3h46’03’’ ku ntera ya 152Km

Ni undi Mufaransa ukinira B&B Hotels p/b KTM utwaye Etape, nyuma ya Alan BOILEAU watwaye Etape eshatu yikurikiranya.

Pierre Rolland yakurikiwe n’undi Mufaransa Alexis Vuillermoz ukinira Total Direct Energie amusize amasegonda 50.

Abandi bakurikiye uwa 10 ni Zerai Nahom wo muri Eritrea yakoresheje 3h49’, 34’’.

Mu mvura nyinshi binjira muri Kigali bavuye i Rulindo, Eyob Metkel umunya-Eritrea wari ufite umwenda w’umuhondo ‘maillot jaune’ yituye hasi.

Uku kugwa kwamukerereje kunatuma atakaza ‘maillot jaune’ ifatwa n’Umunya-Espagne Martin Christina Rodriguez.

Ku rutonde rusange, Eyob Metkel yahise aba uwa 19 aho uwa mbere ubu amusiga iminota ine (4).

Abakinnyi batanu bo mu bihugu bya Espagne, Colombia, Canada, na France ubu nibo bayoboye iri siganwa.

Pierre Rolland, w’imyaka 33, yabaye umukinnyi wa 63 utwaye Etape muri iri siganwa kuva ryajya ku rwego mpuzamahanga muri 2009, Etape ya mbere yatwawe na Adil Jelloul icyo gihe.

- Advertisement -

Ni umukinnyi wa kabiri mukuru utwaye Etape nyuma ya Smet Guy w’imyaka 39 wayitwaye muri 2011.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW