U Rwanda muri 2030 ruzaba ruhagaze neza mu mashyamba

Kuri uyu wa Gatatu ibihugu bitandukanye bya Afurika byahuriye mu Rwanda  mu nama ya gatanu (The Fifth African Forest Landscape Restoration) igamije kurebera hamwe aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa gahunda byiyemeje yo  kugarura amashyamba ku buso bugera kuri  hegitari miliyoni 100 (Afr100), u Rwanda rwasinye ayo masezerano mu 2016.

Mugabo Jean Pierre umuyobizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (Rwanda Forestry Authority )

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (Rwanda Forestry Authority) kivuga ko u Rwanda rufite intego yo gusubiranya ibice byangiritse bidafite amashyamba, no kongera aho yagabanutse, gusazura no gutera andi mashyamba aho atahoze.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Mugabo Jean Pierre avuga ko kuva muri 2011, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika mu kwiyemeza kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyeri.

Ati “Mu 2011 Isi yihaye intego yo gutera amashyamba binyuze mu cyiswe Bonn Challenge ku buso bungana na hegitari miliyoni 150 kugeza mu mwaka 2020, u Rwanda rwiyemeza kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri kandi mu mwaka wa 2016 rwaje kwihuza n’ibihugu bya Afurika mu kugarura ubuso bungana na hegitari miliyoni 100 bitarenze 2030.

Mugabo Jean pierre yakomeje avuga ko u Rwanda rwahise rushyira mu ngiro ibyo rwari rwiyemeje, aho byageze muri 2020 rumaze kurenga intego rwari rwiyemeje yo kugarura amashyamba mu gihe cya 2020 kuri 30%, ariko uwo  mwaka uza kugera u Rwanda rugeze kuri 30.4% by’ubuso bwose by’amashyamba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Muri iyi nama ibaye ku nshuro yayo gatanu, ibihugu bya Afurika biricara bikisuzuma aho bigeze bishyira mu ngiro gahunda yo gutera amashyamba kuri hegitari Miliyoni  100, bigasangizanya ubunararibonye ndetse n’imbogamizi zikagaragara mu bihugu bimwe na bimwe ziganjemo intamabara, ubukene, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Mamadou Moussa Diakhite, umuyobozi mukuru wa AFR100 ku rwego rwa Afurika yashimiye ibihugu bimaze kugaragaraza uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje, by’umwihariko avuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije, aho rumaze kugarura hegitari zirenga ibihumbi 700 hagendewe ku cyiswe Bonn Challenge.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yavuze ko ibihugu bya Afurika nibigira ubushake n’ubufatanye intego yabyo bizayigeraho ntakabuza.

Ati “Nk’u Rwanda turi mu nzira nziza mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje binyuze mu mirongo migari igihugu cyihaye irimo gahunda ya Guverinema y’imyaka 7 (  NST1) , NDCs, intego ya 2050, ibi byose, bishimangira umurava n’ubushake mu kugarura amashyamba aho yahoze, gutera amashyamba mashya, kongera ibiti bivangwa n’imyaka, kwegurira amashyamba abikora, gusazura ashaje n’ibindi.

Minisitiri Mujawamariya yashimangiye ko uyu ni umunsi ari igihe cyiza nk’ibihugu by’Afurika mu kwisuzuma aho bigeze mu kugarura  hegitari  miliyoni 100 z’amashyamba bitarenze 2030 no gushakira ibisubizo ahakigaragara  imbogamizi.

Abari baturutse mu bihugu byabo bitabiriye inama
Abayobozi batandukanye bari mu bitabiriye iyi nama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW