Uko umuhanzi Davis D yisanze mu rubanza rw’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe n’abahungu 2

Nyarugenge: Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumurega kuba icyitso mu cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, we ntabwo yagiye asuzumwa mu basambanye n’uriya mwana, gusa bwa mbere asambanya ngo byabereye mu nzu ye, uko byagenze.

Abaregwa bavuze ko batiteguye kuburana urubanza rurasubikwa

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge hari hateganyijwe kubera urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, aho Ubushinjacyaha burega Ngabo Richard na Habimana Thierry icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure naho umuhanzi Icyishaka David (Alias David D) we akaregwa kuba icyitso kuri icyo cyaha, urubanza rwarasubitswe.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko niyo iburanisha uru rubanza yatangiye kuruburanisha saa sita zuzuye, kuko mbere habanje kuburanishwa imanza ku ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yasabye abaregwa bose guhaguruka bakaza kuburana, yahise atangira gusoma umyirondoro yabo, ahereye ku witwa Ngabo Richard umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu Kagali ka Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali naho Icyishaka David (Alias Davis D) umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu Kagali ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali na Habimana Thierry umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu Kagali ka Agatare, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Umucamanza yabajije abaregwa bose niba biteguye kuburana, bamanikira amaboko rimwe ko batiteguye kuburana. Umucamanza yahise ababwira ko atabuvumva bose icya rimwe, abasaba kuyamanura agenda yumva umwe umwe.

Umuhanzi Icyishaka David ( Davis D) Me Esperance Mukamukiga umwunganira mu mategeko yavuze ko impamvu yatumye ataburana ari uko atarasoma Dossier neza.

Yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwatinze kumuha Dossier y’ibyo uwo yunganira aregwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Me Esperance Mukamukiga yanabwiye urukiko ko yamenye ko ari buburane urubanza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.

Ati “Murumva ko tutabura urubanza natwe tutararusoma neza ngo turwumve.”

Habimana Thierry na we Umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu atari burubane, mu magambo macye yabwiye Umucamanza ko ataburana adafite umwunganira mu mategeko.

Ngabo Richard na we niyo mpamvu yahise aha Umucamanza ko ataburana adafite umuhagarariye mu rwego rw’amategeko.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku bimaze gusabwa n’abanuranyi ndetse n’ibisobanuro byatanzwe na Me Esperance Mukamukiga, bwahise bubwira Urukiko ko ibyo abaregwa bavuze babyemererwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuburana bunganiwe biri uburenganzira bw’abaregwa cyakora busaba Urukiko ko urubanza rwakwimurwa nk’uko abaregwa babyifuza ariko rugashyirwa hafi hashoboka kuko abafunze batari kuburana mu mizi ahubwo bari kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yahise ahagarika iburanisha, avuga ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 12 Gicurasi 2021 saa mbiri za mu gitongo ku Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Icyishaka David (Alias Davis D) na bagenzi be ibyaha bakurikiranyweho biteganywa mu ngingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 12 Gicurasi 2021

 

Byagenze gute ngo aba bantu ngo babe baratawe muri yombi n’Ubugenzacyaha?

Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yajyanye na Ngabo Richard mu Kagarama aho Icyishaka David atuye bagiye  kumusura, bahageze Davis ngo yarasohotse abaha rugari Ngabo Richard, amajyana mu cyumba cya Davis abanza kumusoma nyuma amusaba ko basambana umukobwa aranyemera, niho Ubushinjacyaha buhera bushinja Icyishaka David icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cy’ubusambayi cyakorewe uwo mwana w’umukobwa.

Biriya byabaye ku wa 18 Mata 2021.

Kuri Habimana Thierry we, ngo yaje muri iyi Dossier kuko ku wa 19 Mata 2021 yatumyeho uyu mwana w’umukobwa amubwira ko afite ibirori by’umunsi w’amavuko byabereye muri imwe muri Hotel i Kigali.

Ibirori byarangiye amasaha ya Guma murugo yatangiye, umukobwa asaba Habimana Thierry kumutahana iwabo, undi  amubwira ko atamutwara iwabo kuko ari ibutamoso bwaho yatahaga, ahubwo na we yahise amusaba kumutahana “ngo aramusambanya”.

Bucyeye bwaho mubyara w’uriya mukobwa witwa Fred ngo yatangiye kumushakisha aza kumusanga kwa Habimana Thierry niko kuhamukura ngo atazahava atwite.

Icyishaka David (Alias Davis D) we na bagenzi batawe muri yombi mu tariki ya 21 na 24 Mata 2021 bamaze iminsi 14 bafungiwe kuri Station ya Police ya Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali.

Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

Mu rukiko bari banze ko Itangazamakuru ribafata amafoto, urukiko rurabitegeka

UMISEKE.RW