Umugore yabyaye abakobwa 5 n’abahungu 4 icyarimwe

Umugore wo muri Mali yari yiteze kubyara abana 7 yaje kubyara abana 9 icyarimwe kuko abana babiri icyuma nticyabashaga kubabona, bose bameze neza.

Halima Cisse afite imyaka 25, yabyaye abana 9 icyarimwe ku wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021

Halima Cisse afite imyaka 25, yabyaye ku wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021 akaba ari mu Bitaro byo muri Maroc.

Byari byitezwe ko abyara abana 7 ariko yatunguwe no kuba hiyongereyho abanda babiri.

Uyu mugore yajyanwe muri Maroc kugira ngo yizere ko abana be bavuka bameze neza.

Halima Cisse, gutwita kwe kudasanzwe byateye abayobozi kumukurikirana bituma ajyanwa kwitabwaho muri Maroc.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari yavuze ko atazi ko uriya mugore yabyariye mu Bitaro byo muri kiriya gihugu.

Gusa Minisiteri y’Ubuzima muri Mali yavuze ko uriya mugore yabyaye abazwe abana b’abakobwa 5 n’abahungu 4.

Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, Fanta Siby mu itangazo yasohoye agira ati “Impinja (abakobwa 5 n’abahungu 4) n’umubyeyi bameze neza.”

Uyu Muyobozi yavuze ko yakomeje guhabwa amakuru n’Umuganga wajyanye n’uriya mugore kubyarira muri Maroc.

- Advertisement -

Yavuze ko bazasubira muri Mali nyuma y’iminsi.

Ntibikunze kubaho ko umuntu abyara abana 7 cyangwa abana 9 ku ngunga imwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abana 9 bameze neza n’umubyeyi

Amafoto@DailyMail

IVOMO: Daily Mail

UMUSEKE.RW