Umunyamategeko wa Kabuga yabwiye Urukiko ko uburwayi bwe butatuma aburana

Umwunganizi mu mategeko wa Felcien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yasabye ko ibyaha aregwa bikurwaho bitewe n’uko afite uburwayi bwamuzahaje.

Hashize umwaka Kabuga Felcien w’imyaka 84 afatiwe mu Bufaransa, akaba afungiwe i La Haye mu Buholandi ategereje gucibwa urubanza n’urwego rwa ONU rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda.

Mu rwandiko rwashyikirijwe urukiko rwabonye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Uwunganira Kabuga yavuze ko gukurikirana urubanza rwa Kabuga byafatwa nko guhonyanga uburenganzira bwe.

Kabuga afatwa nk’umwe mu banyemari bari bakomeye mu Rwanda, ashinjwa kuba yarafashije Interahamwe no guhamagarira abantu kwica Abatutsi binyuze kuri Radiyo ya RTLM yari afitemo imigabane myinshi.

Ntiharamenyekana igihe uru rubanza ruzabera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

BBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -