Umuryango w’Uburayi watanze miliyoni 700Frw azafasha u Rwanda kuziba icyuho cyatewe na COVID-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP) ryashyikirijwe inkunga y’ibihumbi 500,000£ (miliyoni 708Frw) yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ayo mafaranga azafasha u Rwanda kuziba icyuho cyatewe n’ingaruka na Covid-19 ku bukungu.

Iyi nkunga izafasha Leta y’u Rwanda guhangana na zimwe mu ngaruka zatewe n’icyorezo, ibashe guha ibiribwa abagizweho ingaruka na cyo n’ibindi bibazo cyateje.

Izanakoreshwa kuzahura ibikorwa byahungabanye birimo ubucuruzi, izazahura ibura ry’ibiribwa no gukangurira abantu gushora imari mu byiciro byagizweho ingaruka na Covid-19.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko ari inkunga ikomeye kuri WFP izafasha Leta gushyira imbaraga no kubaka ibikorwa byazahajwe na Covid-19 no guhangana n’ibura ry’ibiribwa ryakuruwe n’iki cyorezo.

WFP izakorana n’imiryango itandukanye guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19 no kuzahura ibyo yangije.

Edith Heines ukuriye WFP mu Rwanda yavuze ko ari igisubizo ku kwigisha no gushyiraho umurongo wo guhangana na zimwe mu ngaruka zatewe n’icyorezo.

Ati “Iyi ni inkunga y’agaciro yo gufasha Guverinoma gushyiraho umurongo wo kwigiraho ibibazo byatewe n’icyorezo ku isoko ry’ibiribwa no gufata ingamba zo kuzahura ibijyanye n’ibura ry’ibiribwa.”

Iyi nkunga 100% yatanzwe na EU izanakoreshwa mu rwego rwo kuzahura ibijyanye n’ubuhinzi.

- Advertisement -

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na EU wibanda ku bufatanye bugamije iterambere ryo mu cyaro, kuzahura urwego rw’ingufu n’imiyoborere myiza, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW