UPDATE: Imibiri 189 ni yo imaze kuboneka ahazubakwa Ibitaro by’ababyeyi i Kabgayi

UPDATE: Mu nkuru twabagejejeho kare ku bijyanye n’igikorwa cyo gushakisha imibiri ahazubakwa Ibiraro by’Ababyeyi i Kabgayi twavuze ko hari hamaze kuboneka igera ku 175. Umunyamakuru w’Umuseke uri i Muhanga yamenye amakuru ko abari muri kiriya gikorwa babonye indi mibiri 14, ubu imibiri imaze kuboneka ku va ku Cyumweru tariki 2 Gicurasi kugeza ubu ni 189.

 

Inkuru yabanje: Mu kibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri 175 mu minsi itanu aho abashakisha imibiri bakomeje ako kazi.

Imibiri y’abazize Jenoside 175 niyo imaze kuboneka.

Kuva ku Cyumweru  cyo ku wa 02 Gicurasi kugeza kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, mu kibanza cy’ahazubakwa Maternité hamaze kuboneka imibiri 175 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye uwatanze amakuru ko muri iki kibanza hari imibiri,  amwizeza ko ntacyo azaba kandi ko azarindirwa utemutekano.

Yagize ati: ”Nta makuru twari dufite ko uwatanze amakuru y’aho imibiri iri ari gutotezwa, kuba tuyamenye turamushimiye ariko turamucungira n’umutekano.”

Kayitare yavuze ko abatarahigwaga ari bo bagombye kuba barafashe iya mbere berekana aho imibiri iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yanavuze ko ntawe byabangamira kubera ko u Rwanda rwahisemo gahunda nziza yo kubanisha Abanyarwanda  binyuze mu bumwe n’ubwiyunge.

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafite amakuru gutanga umusanzu wabo kugira ngo abishwe bazize Jenoside, bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye.

- Advertisement -

Ku munsi w’ejo Rutagengwa Diogène umwe mu barokokeye i Kabgayi, yabwiye Umuseke ko hari bagenzi be bamubangamiye, bamuziza kuba yaratanze amakuru y’aho imibiri iri.

Gusa uyu muturage Ubuyobozi bwamwijeje ko ntacyo azaba, kandi ko igikorwa yakoze kigaragaza ubunyangamugayo n’ubutwari.

Imirimo yo gushakisha imibiri, irasubukurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 06 Gicurasi 2021.

Biravugwa ko muri iki kibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi, ariho igikorwa cyo gushakisha imibiri kizibanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi niho iriya mibiri iri kuboneka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.