Ruhango: Ndonsumugenzi Gabriel w’imyaka 36 y’amavuko bamusanze mu giti bikekwa ko yimanitse, ubuyobozi buvuga ko mbere yo gupfa yandikiye inshuti ye akandiko avuga ngo “aho kuba imbwa naba imva”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye Umuseke ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu kabiri taliki ya 01 Kamena 2021.
Nemeyimana yavuze ko basanze hari inyandiko “yasize yandikiye umugabo bigeze kubana mu Kagari ka Nyamagana ho muri uyu Murenge wa Ruhango.”
Yavuze ko iyi nyandiko yayanditse ayiha umwana we yasize ngo azayihe uwo muturage babanye igihe kinini, hakaba harimo ko yazamurerera uwo mwana we w’imyaka 8 bari kumwe aho yakodeshaga.
Ako kandiko kasizwe na Ndonsumugenzi Gabriel karimo amagambo agira ati: ”Nkwandikiye nkubwira ko mfuye nk’imbwa, ahasigaye uzanderere umwana wanjye ni we ngusigiye, aho kuba imbwa naba imva.”
Gitifu wa Ruhango avuga ko RIB irimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uru rupfu, akavuga ko mu makuru bafite nta muntu nyakwigendera yari afitanye na we amakimbirane.
Kugeza ubu, uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye, Ubuyobozi buvuga ko butaramenya Akarere akomokamo, kuko yakodeshaga inzu y’umuturage mu Kagari ka Munini.
Uyu Nyakwigendera yigeze kubarizwa mu nzego zishinzwe Umutekano, aza gusezererwa nk’uko Nemeyimana abivuga.
Muri ubwo bukode yabanagamo n’uwo mwana we w’imyaka 8, gusa. Mu ishyamba riri hafi yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, inkweto ze zari hasi, na we anagana mu mugozi.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.