Akarere ka Nyanza gafite gahunda yo gusubiza Rayon Sport ku ivuko

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buravuga ko bufite icyifuzo cyo kuzagarura ikipe ya Rayon Sport ku ivuko gusa hari imbogamizi zimwe na zimwe bagiye bahura na zo.

Rayon Sports muri iyi minsi ifite ibibazo byo kutirwa neza mu kibuga (Archive)

Ikipe ya Rayon Sport iri mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomotse mu Karere ka Nyanza, ikanagira abafana benshi ubu yimukiye mu Mujyi wa Kigali ari naho iba, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bufite icyifuzo cyo kuzagarura iyi kipe ku ivuko.

Mayor wa Nyanza Ntazinda Erasme yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru aho yagize ati “Ikipe ya Rayon Sports dushaka ko igaruka i Nyanza tubifite muri gahunda.”

Ntazinda akomeza avuga ko nta kibuga (Stade) kinoze bari bagira bityo bakaba bategereje kubanza kubaka Stade ya Nyanza kandi inyigo yo kuyubaka ikaba iri hafi kurangira kugira ngo ibikorwa byo kuyubaka bitangire.

Ati “Ni Stade twemerewe n’Umukuru w’Igihugu kandi twishimira ko bisanzwe imvugo ye ari ingiro n’ubundi Stade tugiye kuyibona.”

Stade itekerezwa kubakwa mu Karere ka Nyanza mu Kagari ka Mushirarurungu, mu Murenge wa Rwabicuma.

Ikipe ya Rayon Sports iramutse igarutse i Nyanza si ubwa mbere byaba bibaye kuko byigeze kubaho mu mwaka wa 2012 ubwo Akarere ka Nyanza kayoborwaga na Murenzi Abdallah ikipe ya Nyanza FC yarihasanzwe ihita isenyukira muri Rayon Sports.

Mu mwaka wa 2014 ikipe ya Rayon Sports yongeye gusubira i Kigali kubera ikibazo cy’amikora, cyakora ubuyobozi bw’akarere  bwongeye kwandikira FERWAFA basaba ko Akarere ka Nyanza kakongera kugira ikipe.

Mu mwaka wa 2020 FERWAFA yongera kwemerera Akarere ka Nyanza kugira ikipe yiswe Nyanza FC izakina icyiciro cya kabiri kuko yiteguye nk’uko Perezida wayo Musoni Camille yabibwiye UMUSEKE.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

#Rwanda #RayonSports #FERWAFA