Butera Knowless yarezwe muri RIB ashinjwa kwambura arenga miliyoni Frw

Umuhanzikazi Butera Knowless yarezwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), yishyuzwa asaga miliyoni 1,3Frw zishingiye ku bucuruzi bw’uruhererekane butemewe mu mategeko buzwi nka [pyramid scheme].

Butera Knowless uzwi nka KABEBE arashinjwa ubwambuzi mu Kimina.

Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n’abandi bantu barenga 150. Yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Thierry Murangira yemeje ko iki kirego bacyakiriye ku wa 14 Kamena 2021, ikaba yatangiye kugisuzuma.

Ati “Ikirego cyakiriwe, kirakorerwa isuzuma niba hari ibyaha birimo azabibazwa amategeko akurikizwe.”

Dr Murangira avuga ko hari abantu bajya mu Kimina byarangira bakabura amafaranga yabo abasaba kwitonda.

Ati “Hari abantu bakibijyamo, turasaba abantu kugira amakenga, bakava muri ibi bintu, bihombya benshi kurusha uko byungura bamwe. Ni amafaranga y’abantu benshi yinjira mu mifuka y’intsinda ry’abantu bake, abantu bari bakwiriye kubyitondera.”

Butera Knowles yarezwe n’uwitwa Munezero uvuga ko yamwambuye Frw 1, 350, 000 akaba ngo yarayamuhaye babanaga mu Kibina.

Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga Frw 1, 350, 000.

Icyakora, hari amakuru avuga ko Butera Knowless amafaranga atari we wayakiraga mu ntoki kuko ngo bayahaga uwari amuhagarariye witwa Tessy.

- Advertisement -

Ukubye amafaranga abantu batandatu bahaye Butera Knowless, usanga uyu muhanzikazi yarahawe 8.100.000 Frw.

Bivugwa ko mu minsi ishize, bashatse kujya gutanga ikirego nk’itsinda ariko bamwe ntibabasha kuboneka, uyu wari ukomerewe aba ari we ufata iya mbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW