Byose narabinyoye ariko yari impitanye – Mi Gatabazi avuga uko yarwaye COVID-19

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze uburyo yarwaye icyorezo cya Coronavirus  cyikamuzahaza asaba abantu kutagikerensa, bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kucyirinda.

Minisitiri Gatabazi avuga ko abantu bose bakwiye kwirinda Covid-19 kuko uwo ifashe iramuzahaza

Ibi Gatabazi yabitangje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2021, ubwo yari mu kiganiro na TV1.

Minsitiri Gatabazi yavuze ko ubwo yarwaraga COVID-19 , abantu benshi bamuhamagaye bamugira inama yo kunywa ibyo bafataga nk’imiti ariko ko nubwo yabinyoye ntacyo byamaze kuko yari ahaburiye ubuzima.

Ati “Abantu benshi barayisuzugura, icyo gihe nyirwara abantu barampamagaye bakambwira ngo nywa tangawizi, nywa indimu, byose narabinyoye ariko yarimpitanye.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abantu gukomeza kwirinda kuko ari indwara izahaza umubiri ndetse ikaba yanakwambura umuntu ubuzima.

Ati “Ntabwo nifuza ko yabageraho ariko  ubukana ifite, kubabaza umubiri, aho udashobora kuryama, ushobora hafi yo kumara n’isaha utarabasha no kurambura imbavu  ntabwo ari indwara ushobora kwifuriza umuntu ko imugeraho.”

Minitiri Gatabazi avuga ko hari abashobora kuzasobanukirwa Covid-19 ari uko ibafashe, akavuga ko ifata bitandukanye bitewe n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bumeze, umwe akaba yakira atarembye, ariko aho bigeze avuga ko ari ibintu bikomeye cyane.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel,  na we yashimangiye ko imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ndetse ko imaze kwikuba inshuro enye uhereye mu ntangiriro z’uku Kwezi, aboneraho gusaba abantu gukaza ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara ni uko ubwandu bwikubye inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ubundi twajyaga tubona abantu benshi ariko badafite ibimenyetso byatuma bajya kwa muganga. Wasangaga 90% banduye ariko 10 ari bo bafite ibimenyetso byatuma bajya kwivuza.”

Kugeza ubu mu Rwanda mu mibare iheruka ya Minsiteri y’Ubuzima yerekana ko abanduye bose bamaze kugera  ku 38,198 barimo 814 bashya, abamaze gutangazwa ko bakize icyorezo bagumye ku 27,272 .

Imibare yatangajwe igaragaza ko abarwayi bari  kwitabwaho n’Abaganga bageze ku 10,495 barimo abarembye 36.

Ni mu gihe Ibipimo bimaze gufatwa  muri rusange ari  1,631,415 birimo 10,103 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda baragirwa inama yo gukomeza kwirinda bubahiriza amabwirza yashyizweho arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’isabune, guhana intera no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi cyane ahatari ukwisanzura.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW