Covid-19 irafata intera, Rubavu yashyizwe mu kato, Uturere 4 duhabwa amabwiriza yihariye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashizeho ingamba zihariye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato, kubera ubwandu bw’icyorezo bukomeje kwiyongera, naho Uturere 4 twahawe amabwiriza yihariye arimo kugabanya amasaha y’ingendo.

Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere

MINALOC ivuga ko kuva ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 nta urujya n’uruza ruva n’urwinjira mu Karere ka Rubavu ruzaba rwemewe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kwiyongera mu Rwanda.

Abatuye Akarere ka Rubavu bemerewe gukora ingendo kuva saa kumi za mugitondo kugera saa Moya z’umugoroba ndetse ni nako bimeze kuri Rutsiro.

Mu Mirenge imwe n’imwe y’Uturere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare naho ingendo zemewe kuva saa kumi za mugitondo kugera saa moya z’umugoroba.

Muri Burera: Iyo Mirenge ni Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe.

Mu Karere ka Nyagatare: Ni Imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere Muri Gicumbi: Icyemezo kireba Imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko impamvu nyamukuru yo gufata iki cyemezo ari ukugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 12 iheruka buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.

Minisitiri Ngamije avuga ko hirya no hino mu gihugu habayeho kudohoka cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW