Cricket: Namibia na Kenya zirisobanura ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwibuka

Ku munsi w’ejo hakinwe imikino ya 1/2 cy’irangiza mu irushanwa ryo kwibuka Abazize Jenoside, isiga Namibia na Kenya ari zo zibonye itiki yo kwishakamo igomba gutwara igikombe cy’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya karindwi.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, ari kumwe n’abasifuzi ba cricket.

Umukino wabanje ikipe y’igihugu ya Nigeria yahuye n’iya Namibia, urangira Namibia yongeye kwerekana ko yaje mu irushanwa ifite imyiteguro myiza.

Namibia ni yo yatomboye guhitamo kubanza gukubita cyangwa gutera udupira (Toss) bahitamo kubanza gudukubita (Batting), ari na ko bashaka gushyiraho amanota babuza Nigeria gukora menshi.

Nigeria yari yatangiye gutera udupira inashaka kubuza Namibia gutsinda amanota menshi (Bowling), igice cya mbere kirangira Namibia itsinze amanota 156 (156 Runs) mu dupira 120 bagombaga gukubita (20 Overs), mu gihe Nigeria yasohoye abakinnyi babiri ba Namibia (2 Wickets).

Igice cya 2 cyatangiye Nigeria ari yo ikora amanota (Batting) isabwa kubona 157 kuko Namibia yari yayitsinze amanota 156.

Nigeria yinjiye mu gice cya kabiri ifite akazi katoroshye kuko yagombaga gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho na Namibia.

Nigeria atangiye irwana no gukuraho amanota Namibia yari yashyizeho, ariko Namibia nk’ikipe yagaragaje ko ifite inyota y’iki gikombe ntiyigeze iyorohera kuko mu gutangira k’umukino ikipe ya Namibia yabujije Nigeria gukina nogukora uburyo bwose bwabaha amanota.

Igice cya kabiri cyarangiye Nigeria itabashije gukuraho agahigo Namibia yari yashyizeho kuko yatsinze amanota 65 (65 runs), mu dupira120 bari bamaze gukubita, bingana na overs 20, mu gihe ku ruhande rwa Nigeria abakinnyi umunani basohowe mu kibuga na Namibia (8 Wickets).

Umukinnyi witwaye neza w’umukino yabaye YASMEEN Khan w’ikipe y’igihugu ya Namibia.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuje wa ½ Kenya n’u Rwanda.

- Advertisement -

Kenya ni yo yabanje ikubita udupira (Batting) banashaka uburyo batsinda amanota menshi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahuye n’akazi katoroshye mu gice cya mbere kuko Kenya yatsinze amanota 117 (117 runs) mu dupira 120 bagombaga gutera tungana na Overs overs, mu gihe abakinnyi batandatu ku ruhande rwa Kenya ari bo bakuwemo n’abakinnyi b’u Rwanda (6 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rusabwa kurwana no gukuraho agahihigo ikipe ya Kenya yari imaze gushyiraho.

Ikipe y’u Rwanda ntibyigeze biyorohera kuko bitigeze bisaba ko batera udupira 120 tungana na Overs 20, ahubwo Kenya yakuyemo abakinnyi 10 (10 wickets) bakaba bari bamaze gukubita udupira 96 tungana na overs 16. U Rwanda rukaba rwari rumaze gukoramo amanota 64 (64 runs).

Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye, Ishimwe Henriette w’u Rwanda

Uyu munsi harakinwa imikino ya nyuma y’iri rushanwa, haboneke ikipe itwara iri rishanwa ryaberaga mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga iri mu Karere ka Kicukiro.

Guhera saa 9:30 a.m, u Rwanda turahura na Nigeria mu guhatanira umwanya wa gatatu, na ho saa 1:50 p.m Kenya itana mu mitwe na Namibia haboneke iyegukana iri rushanwa ryo kwibuka Abazize Jenoside muri Mata 1994, ryiswe “Kwibuka Memorial Women’s T20 Tournament.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kapiteni w’u Rwanda n’uwa Kenya.
Ikipe y’igihugu ya Kenya

Namibia yerekanye urwego rwo hejuru muri iri rushanwa.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW