Cricket: U Rwanda rwabonye insinzi, Namibia ikomeza kwerekana ubukaka mu irushanwa ryo kwibuka

Imikino y’umunsi wa Kane mu irushanwa ryo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryiswe “Kwibuka Memorial Women’s T20 Tournament 2021” rirakomeje, uyu munsi u Rwanda rwabonye insinzi yarwo ya kabiri.

Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino yabaye Ishimwe Henriette w’u Rwanda.

Ni mu mukino watangiye saa 1:50′ z’amanywa, hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa cricket n’iya Nigeria.

Ikipe ya Nigeria ni yo yatsinze ikitwa Toss muri uyu mukino wa cricket, kigena ikipe ibanza gutera udupira (Bolling) ari na ko ishaka uburyo bwo kubuza u Rwanda gutsinda amanota menshi.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino ruri hejuru, bituma Nigeria ihura n’akazi katoroshye mu gice cya mbere, kirangira u Rwanda rutsinze amanota 108 (108 runs) mu dupira 120 bagombaga gutera tungana na overs 20, abakinnyi barindwi b’u Rwanda akaba ari bo bakuwemo na Nigeria (7 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria isabwa gukuramo ikinyuranyo cy’amanota ikipe y’u Rwanda yari imaze gushyiramo.

Nigeria ntiyorohewe kuko mu dupira 120 bakubise tungana na Overs 20, bakozemo amanota 102 gusa (102 runs), mu gihe ku ruhande rwa Nigeria hasohotse abakinnyi 8 (8Wickets).

Kutabasha gukuramo ariya manota yari yashyizwemo n’u Rwanda, byabaye amahirwe aya Mavubi y’abagore mu mukino wa cricket yo kwegukana itsinzi ya kabiri muri iri rushanwa.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje Kenya na Namibia, warangiye ikipe ya Namibia yegukanye insinzi.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia itsinze amanota 110 (110 runs) mu dupira 120 bagombaga gukubita (20 Overs), mu gihe Kenya yanasohoye abakinnyi batandatu ba Namibia (6 Wickets)

- Advertisement -

Igice cya 2 cyatangiye Kenya iri ku gitutu cyo gushaka amanota 111 ngo ibashe gutsinda uyu mukino.

Yatangiye igaragaza urwego ruri hejuru, gusa Namibia nk’ikipe yagaragaje ko ifite inyota y’iki gikombe yakomeje kuyibera ibamba.

Igice cya 2 cyarangiye Kenya itabashije gukuraho agahigo Namibia yari yashyizeho kuko yatsinze amanota 74 (74 runs) mu dupira 84 gusa bari bamaze gukubita, bingana na Overs 14.
Ku ruhande rwa Kenya abakinnyi 10 basohowe mu kibuga na Namibia (10 Wickets) ari na yo mpamvu umukino wahise urangira.

Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye Victoria HAMUNYELA w’ikipe y’igihugu ya Namibia.

Ku munsi w’ejo tariki ya 10 Kamena 2021, iri rushanwa riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya cricket iherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro rizakomeza.

Guhera saa 9:30am, Kenya izacakirana n’u Rwanda, kuva saa 1:50pm Nigeria yisobanure na Botswana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uko urutonde rusange ruhagaze, Namibia ni yo iyoboye.

Dieudone NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW