DRC: Abantu 19  baguye mu gitero cyabereye ku  bitaro  bya Bago mu Ntara ya Ituri

Umuryango w’Abaganga batagira umupaka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MSF), watangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021, abantu 19 bapfiriye mu gitero cyagabwe ku bitaro bya Boga biri mu Majyaruguru ya Kivu mu Ntara ya Ituri.

Mu gace kabereyemo ubwicanyi ni kure cyane y’ahari Monusco isaba Leta kuhashyira Abapolisi n’Abasirikare

Indi mibiri myinshi y’abishwe bivugwa ko yabonywe nyuma y’uko nabwo abahinzi bagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Bikekwa ko inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zaba ari zo gagabye ibitero aho hantu.

Umuvugizi w’Ingabo za UN ziri kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, (Monusco), Matthias Gillman yavuze ko muri ako gace kabereyemo imirwano, yasabye ubufasha Polisi ngo ihacunge umutekano.

Ati “Aka gace kamaze igihe kinini kari mu kaga kuko kari kure cyane mu cyaro, ni ahantu hanini cyane hagoye kuhagera.”

Yakomeje ati “Nta butegetsi bwa Leta bucyenewe buriyo, ariyo mpamvu ingabo za MONUSCO ziri gushaka uko zakwiyongera mu kuhaba. Ariko iby’ingenzi cyane turi gusaba ni uko ingabo na polisi bya Congo na bo bahongera abasirikare n’abapolisi babo.”

Usibye kuba habaye igitero cyahitanye abantu, inyeshyamba zanasahuye amaduka ndetse n’ibitaro bya Boga zirabitwika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW