Gicumbi: Abatuye Bwisige barataka ubwigunge kubera kutagira imodoka itwara abagenzi

Abaturage bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bavuga ko kubera umuhanda udakoze neza nta modoka itwara abagenzi ibarizwa muri uwo Murenge yerekeza i Gicumbi mu Mujyi cyangwa i Nyagatare.

Aba baturage bavuga ko ari ikibazo cy’ingutu kibaheza mu bwigunge kuko iyo bashaka kwerekeza i Gicumbi cyangwa i Nyagatare bisaba gutega Moto kandi zibahenda cyane.

Udafite amafaranga yo gutega Moto bavuga ko ahata umuhanda ikirenge, ku buryo kuva i Bwisige kugera i Gicumbi akoresha amasaha agera muri ane kugenda akanayakoresha agaruka i Bwisige.

Usibye imigenderanire n’imihahiranire, Abashaka Serivisi zitangirwa ku Karere ka Gicumbi barira ayo kwarika kuko kujya i Gicumbi witwaza amafaranga y’urugendo rwa Moto angana n’ibihumbi bitandatu (6000Frw) kugenda no kugaruka hatarimo impamba y’urugendo.

Aba baturage kandi bavuga ko uretse kujya kwaka zimwe muri Serivisi zitangirwa i Gicumbi mu Mujyi, iyo bejeje imyaka bagashaka kuyishora mw’isoko i Byumba bagerayo bagahendwa kuko kubera urugendo rw’amaguru baba bakoze bagerayo isoko ryenda kuremura.

Bahamya ko usibye uburemere bw’iki kibazo burenze gushyira abaturage mu bwigunge gusa, kuko kinadindiza iterambere ry’abaturage n’iry’umurenge muri rusange.

Aba baturage bavuga ko nta modoka itwara abagenzi ikorera mu gace kabo kuko umuhanda wangiritse ubuyobozi bugaterera agati mu ryinyo.

Uyu yagize ati ” Hari bisi (ONATRACOM) yajyaga inyura hano kubera umuhanda wapfuye nayo ntago tukiyibona, turi mu bwigunge”

- Advertisement -

Kubera umuhanda mubi uyu muturage yavuze ko kugera i Nyagatare kuri Moto bisaba gukoresha ibihumbi cumi na bine (14000Frw) kugenda no kugaruka ibintu basanga bidakwiriye mu Rwanda rw’iyi minsi.

Ati” Urebye aho u Rwanda rugeze urugendo rwa Moto rwayo mafaranga biteye ubwoba, badukorere umuhanda baturinde iki gihombo duterwa na Moto”

Aba baturage bavuga ko bibabangamira mw’iterambere ndetse bikaba ikibazo gikomeye ku mihahiranire.

Basaba ko umuhanda wakorwa neza maze bagahabwa n’imodoka yabasha kujya ibatwara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko muri iki gihe hari kubakwa umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uwa Bwisige nawo Akarere kakaba kagiye kuwubungabunga.

Yagize ati “ Twari twahaye ubushobozi Umurenge mu buryo bw’amafaranga kugira ngo bashyiremo VUP ariko tunabakoreremo ibiraro ni umuhanda rero tugomba gukomeza kubungabunga”

Mayor Ndayambaje avuga ko ari umuhanda bagomba gukomeza kubungabunga ariko nanone hakaba hari igisubizo uyu muhanda ukazahuzwa n’uwa Kaburimbo watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere dufite ubukungu bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi ahanini bikorerwa mu mirenge y’icyaro, aho usanga abaturage baba bakeneye uburyo buborohereza kugeza umusaruro wabo mu mujyi, dore ko ari ho babona isoko ribagurira ku giciro kiza, gitandukanye n’icyo bagurirwaho n’abacuruzi bo mu cyaro iwabo usanga babagurira ku giciro cyo hasi bagamije kubona inyungu nyinshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW