Indirimbo ‘Seka’ y’umuhanzi Niyo Bosco ikunzwe n’abakinnyi ba Paris St Germain

Mu mashusho y’iminota ine n’amasegonda 17 yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda na PSG, myugariro w’Umufaransa Layvin Kurzawa na Neymar bagaragara bumva indirimbo ‘Seka’ y’umuhanzi Niyo Bosco.

Neymar na Thilo Kehrer bumva indirimbo zo mu Rwanda

Buri umwe yagombaga kuvuga ijambo ryavuzwe na mugenzi we ari kumva indirimbo yo mu Rwanda.

Kurzawa avuga ko akunda gukina uyu mukino, ariko nta jambo na rimwe yumvamo. Neymar, we avuga ko ari “Kigali”.

Alessandro Florenzi na Marco Verratti ni bamwe mu barushanwa kureba amafoto y’ibintu bitandukanye bakavumbura ko ari ibyo mu Rwanda cyangwa ari iby’ahandi.

Umutaliyani Verratti afata ifoto imwe akereka mwenewabo Florenzi ko ari iyo mu Rwanda kuko haba ubwoko bwinshi bw’inyamaswa burimo imparage, twiga n’izindi.

Indi foto akurikizaho ni igaragaza agace karimo inyubako za Kigali Convention Centre na Radisson Blu, akavuga ko atari mu Rwanda mu gihe Florenzi we ashimangira ko ari mu Rwanda.

Layvin Kurzawa na Thilo Kehrer barushanwa kwihumuriza ibintu bitandukanye birimo ubuki n’icyayi mu gihe kandi Verratti, Kehrer, Leandro Paredes na Kurzawa basoma ku binyobwa bitandukanye bakabasha kuvumbura ibyo ari byo babihuje no guhekenya ku birimo ikawa ya “Nyamagabe”.

Irushanwa rya nyuma ni iryo kuvumbura inyamaswa yo mu Rwanda ubanje kuyikoraho ariko utayireba. Kurzawa akora ku nzovu atayibonye, agakuraho ikiganza yihuta nk’ubabaye, agira ati “Ntabwo mbikunze, ntabwo nkina uyu mukino.”

Yongera gukora ahari inyamaswa agomba kuvumbura, akavuga ko yumva imeze nk’imbwa mbere y’uko yemeza ko ari inzovu mu gihe Thilo Kehrer na we avumbura ko inyamaswa yakozeho ari inkura.

- Advertisement -

Aya mashusho arangira abakinnyi bose bakinnye uyu mukino bashimirana hagati yabo.

Marco Verratti asoza agira ati “Turasoje, u Rwanda ni rwiza kandi umunsi umwe tuzajyanayo.”

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Binyuze muri ubu bufatanye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain, byatangije uburyo bushya bugamije kumenyesha abafana bayo ibyiza bitatse u Rwanda.

Layvin Kurzawa na Thilo Kehrer bihumuriza ibintu bitandukanye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW