Intara y’Iburasirazuba igomba kuba igicumbi cy’Igihugu cy’ibikomoka ku bworozi-Guverineri CG Gasana

Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bateraniye mu Karere ka Ngoma mu mwiherero w’iminsi ibiri wiga ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi Ntara.

Guverineri CG Gasana K Emmanuel uyoboye uyu mwiherero w’iminsi ibiri

Uyu mwiherero wateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara witabiriwe n’Abayobozi b’Uturere, Ubuyobozi bwa RAB, Aborozi bahagarariye abandi, abafatanyabikorwa batandukanye barimo Inyange Industry, SPIU, IFAD Rwanda, Abikorera ku giti cyabo, Abakozi bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo n’abandi.

Ni umwiherero ugamije gusuzuma inshingano za buri umwe, kubona ubwoko bw’inka, ibiryo byazo, imikorere n’imikoranire, ubumenyi n’ubushobozi bukenewe.

Muri uyu mwiherero kandi hazafatwa ingamba zo kongera agaciro ibikomoka ku bworozi.

Hagarutswe kandi ku ruhare rw’abayobozi b’Uturere mu kuvugurura, kwihutisha no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro (Value-chain) mu bworozi butanga umusaruro mwiza.

Byagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe n’abayobozi b’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Ngoma.

Guverineri CG Emmanuel K Gasana, atangiza uyu mwiherero yavuze ko ugamije kuganira ku cyerekezo cy’Intara cyo kuba igicumbi cy’Igihugu cy’ibikomoka ku bworozi.

Ati “Inzego bireba zifite inshingano zo guteza imbere ubworozi butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza binyuze mu makoperative.”

Guverineri Gasana yavuze ko muri uyu mwiherero w’iminsi ibiri uzasiga hafashwe ishusho nyayo yo gukora ubuhinzi n’ubworozi byiza bifasha umuturage ndetse bikagirira akamaro igihugu muri rusange.

- Advertisement -

Hasuzumwe kandi uruhare rwa RAB, RCA, Aborozi, Abafatanyabikorwa mu kuvugurura, kwihutisha no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu bworozi butanga umusaruro.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba nubwo hari ibikorwa by’ubworozi hari ahagikwiye gushyirwa ingufu hagaragajwe n’umuyobozi aho hari intego yo kongera ifamu zitunganyije, kongera inganda z’amata n’iz’inyama, inganda zikora ibiryo by’amatungo n’ibindi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Inzego zinyuranye zirashaka ibisubizo byazamura ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba
NDEKEZI JOHNSON & Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE.RW
#Rwanda #RAB #EasternProvince #GasanaEmmanuel