Jenoside: Iyamuremye woherejwe n’Ubuholandi yakatiwe imyaka 25

Urukiko Rukuru mu Rwanda rwahamije Jean Claude Iyamuremye imyitwarire igize icyaha cya Jenoside, rumukatira gufungwa imyaka 25.

Jean Claude Iyamuremye avuga ko atari umwicanyi ndetse ko atazigera aba we (Archives)

Umucamanza yavuze ko habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyo cyaha afite imyaka 19, no kuba byarabonetse ko hari imwe mu miryango yarokoye.

Iyamuremye, waburanye ahakana ibyaha aregwa, yoherejwe mu Rwanda mu 2016 nyuma yo gufatirwa mu Buholandi mu 2013.

Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kigo Nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro, n’i Nyanza ya Kicukiro n’ahandi yari atuye ku Kicukiro i Kigali.

Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi i Gahanga ku Kicukiro.

Rwavuze kandi ko nta cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.

Gusa urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya “bwuzuzanya kandi bufite ireme”, rusanga yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kigo Nderabuzima cya Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro.

Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo z’abantu muri Kicukiro.

Ruvuga ko nubwo ubwe yagize uruhare mu kurokora imiryango imwe y’Abatutsi, ariko “imyitwarire ye (muri jenoside) igize icyaha cya jenoside.”

- Advertisement -

Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, zitumye Urukiko rumukatira gufungwa imyaka 25.

Iyamuremye umaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda, ntacyo yavuze ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru, afite iminsi yo kuba yajuririra icyemezo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/iyamuremye-wafatiwe-mu-buholandi-yireguye-bwa-nyuma-ku-cyaha-cya-jenoside.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW