Kayonza: Croix Rouge y’u Rwanda yatangiye gutanga Frw 180, 000 agamije kuvana abaturage mu bukene

webmaster webmaster

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus barishimira amafaranga bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda agamije kubafasha kwiteza imbere.

Abasinyiye guhabwa aya mafaranga ni abantu batoranyijw en’ubuyobozi

Abaturage baganiriye na Umuseke bavuze ko bishimiye iyi nkunga ko bazayibyaza umusaruro.

Kamaliza Anastasie yagize ati: “Ndashimira Croix Rouge y’u Rwanda kuba yaradutekerejeho ikaduha inkunga, ubu igiye kudufasha gutera imbere. Twagizweho ngaruka n’icyorezo cya Coronavirus.”

Mukabugingo Odette yagize ati: “Nahoze ncuruza amatungo magufi arimo ihene, inkwavu Coronavirus ije ubucuruzi bwanjya busa n’ubwakomwe mu nkokora na yo, none Croix Rouge y’u Rwanda irangobotse rwose ndayishimira.”

Yavuze ko amafaranga yagenewe hari byinshi agiye kumufasha.

Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko igikorwa batangiye cyo gufasha imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 kizakorerwa abaturage bo mu Turere 4.

Yanavuze uruhare rwa Croix Rouge y’u Rwanda no mu bindi bikorwa bitandukanye igenda ifashamo abaturage.

Ati: “Croix Rouge ni umufatanyabikorwa wa Leta mu gufasha abatishoboye, twashoboye gufasha abaturage bose hamwe mu karere ka Kayonza 641, buri wese twamuhaye Frw 30, 000 by’imbanzirizamushinga ariko mu Cyumweru gitaha tuzabaha andi Frw 150, 000 yose ni ayo gutegura imishinga yo kubateza imbere.”

Abaturage 2965 mu Turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare batoranyijwe mu Mirenge itatu muri buri Karere nibo batangiye guhabwa aya mafaranga.

- Advertisement -

Muri buri Karere hatoranyijwemo 641 buri umwe biteganyijwe ko azahabwa 180 000 Frw nyuma yo gutegura umushinga uzabafasha kwikura mu bukene.

, Muhawenimana Jeanne d’Arc uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE i Ngoma