Kigali: Umugabo yaparitse imodoka ajya kwiyahura muri etage ya 4 arasimbuka agwa hasi

webmaster webmaster

UPDATE: Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Charles Havuguziga yabwiye Umuseke ko imyirondoro y’uriya mugabo itamenyekanye.

Ubutumwa bugufi yatwandikiye yagize ati “1. Yazamutse muri etage ya Gatanu, arasimbuka arapfa. 2. Nta byangombwa afite kuburyo twamenya uwo ari we 3. Ikigaragara ni uko yabikoze yabiteguye. Iperereza rirakomeje.”

Inkuru yabanje: Umugabo utaramenyekana imyirondoro yasimbutse mu igorofa ya kane y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro’ riherereye muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

Ababibonye bavuga ko yasize aparitse imodoka hasi

Ababonye ibi biba bavuga ko byabaye mu masaha ya mugitondo, ko yari umugabo wiyubashye waje atwaye imodoka akayisiga ahaparikwa ibinyabiziga yerekeza muri etage ya kane ari na ho yakoreye ikimenyetso cy’umusaraba mbere yo kwiyahura.

Umwe muri bo waganiriye na UMUSEKE avuga ko mbere yo kwiyahura uyu mugabo ngo yabanje kubaza abantu aho etage ya kane y’iyi nyubako iherereye barahamwereka, nyuma ngo batunguwe no kubona yiyahuye.

Ati “Yaje atwaye imodoka araparika arabaza ngo muri etage ya kane ni he. Bahamurangiye agezeyo ahita yiyahura.”

Ngo yabanje kuvugana n’abashinzwe kwishyuza parikingi ya ririya soko, asiga urufunguzo mu modoka ageze hejuru akora ikimenyetso cy’umusaraba ahita yinaga hasi.

Bikekwa ko icyatumye afata uyu mwanzuro ari uko umugore we yajyaga amuca inyuma.

Undi mu bakorera Nyabugogo wabonye ibi biba yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yasanze umugore we amuca inyuma kubyakira biramunanira.

- Advertisement -

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW