Malaysia: Minisitiri w’Intebe ararembye ibiro bye byavuze ko arwaye  gucibwamo

Minisitiri w’Intebe wa Malasyia, Muhyiddin Yassin kuri uyu wa Gatatu yajyanywe kwa muganga igitaraganya arwaye.

Muhyiddin Yassin ni Minisitiri w’Intebe wa Malaysia

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Muhyiddin byatangaje ko ubuzima bwe bumeze nabi guhera mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2021.

Byavuze mu itangazo ko Minisitiri w’Intebe arwaye gucibwamo (diarrhea) ariko nta kindi barengejeho.

Minisitiri w’Intebe yihutanywe kwa muganga  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki  30 Kamena 2021.

Kugeza ubu nta bindi byinshi biratangazwa kuri ubwo burwayi budasnzwe ku Mukuru wa Guverinoma w’icyo gihugu.

Mu mwaka wa 2018, nabwo yigeze kurwara kanseri y’urwagashya  ariko muri Gicurasi uyu mwaka biza gutangazwa ko iyi ndwara yayikize.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: Reuters

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW