Mozambique yabajijwe irengero rya Cassien Ntamuhanga ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, Umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye.

Ntamuhanga Cassien yatorotse gereza atarangije ibihano, nyuma yongera gukatirwa indi myaka mu rubanza aregwa rurimo Umunyamakuru phocas Ndayizera

HRW ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora kwoherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.

Lewis Mudge wo muri Human Rights Watch, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru icyo bagenderaho bashinjwa Mozambique gufunga Ntamuhanga binyuranye n’amategeko.

Yavuze ko HRW yavuganye n’abategetsi ba Mozambique ibyerekeye ifungwa rya Ntamuhanga gusa ngo nta washatse kmwemeza ko afunzwe.

HRW yanavuganye n’abatangabuhamya babonye Nyamuhanga afatwa, gusa ntibamenya irengero rye.

- Advertisement -

Uyu muryango ugasaba ko yabbona uburenganzira bwo kubona Avoka, cyane ko ari Umunyarwanda bavuga ko ashaka ubuhungiro mu mahanga.

HRW ivuga ko ifite impungenge ko Mozambique yazohereza mu Rwanda Ntamuhanga Cassien ushakishwa n’ubutabera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW