Muhanga: Umugore ashinjwa gukoresha umwana muto utari uwe akazi kavunaye

webmaster webmaster

Nyiranzabahimana wo mu Mudugudu wa Kagitarama, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, arashinjwa gukoresha umwana w’Umunyeshuri utari uwe w’imyaka 14 y’amavuko akazi ko kwishyuza ibiceri by’abajya mu bwiherero mu nyubako ya gari, uyu mwana aba yishyuza anahetse n’undi mwana mu mugongo.

Nyirahabimana Olive akazi ko kwishyuza ibiceri abajya mu bwiherero, agafatanya no kurera umwana.

Umugore avuga ko gukoresha uyu mwana muto akazi ko kwishyuza ibiceri abajya mu bwiherero mu nyubako ya gari, no kumurerera umwana yabitewe no kuba afite akazi ko gukora isuku mu nzu ya gare, akagafatanya no kwishyuza amafaranga y’abajya mu bwiherero muri iyi nyubako.

Nyiranzabahimana avuga ko nta yandi mahitamo yagombaga kugira usibye gukoresha uyu mwana umurerera, amusimbura ku kazi ko kwishyuza abagenzi n’abakorera muri iyi nyubako kuko atabasha gukora aka kazi icyarimwe kandi ari wenyine.

Yagize ati: “Hari iminsi ansigariraho, ariko ubusanzwe akora akazi ko mu rugo no kurera umwana.”

Uyu mugore yavuze kandi ko gukoresha uyu mwana iyi mirimo, byaturutse kuri we kuko yamubwiye ko nta bushobozi iwabo bafite bwo kumwishyurira amashuri.

Umwana ukora aka kazi UMUSEKE wamusanze hafi y’ubwiherero yakira amafaranga y’abashaka kubukoresha.

Mu mpuzankano y’ishuri, umwana avuga ko akomoka mu Murenge wa Kivu ho mu Karere ka Nyaruguru, akaba asigaranye umubyeyi umwe (Maman) akaba abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ku buryo bitakunda ko amwishyurira ishuri.

Ati:”Hari igihe nirirwa aha nakira ibiceri umunsi wose mpetse n’umwana, hakaba undi munsi nirirwa mu rugo.”

Umwana avuga ko akazi akora ko kwishyuza ibiceri abagenzi bakoresha ubwiherero katamunejeje, gusa ngo aho kwicara mu rugo iwabo atiga yakora akazi kose kabonetse.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée yavuze ko nta makuru bari bafite y’uyu mwana muto akora aka kazi kavunanye.

Mukagatana avuga ko usibye ibihano biteganywa ku muntu wese ukoresha imirimo ivunanye umwana, bagiye gushaka uko Olive asubira iwabo bakavugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kugira ngo asubizwe mu mashuri.

Ati: ”Birababaje kandi turahana uyu mubyeyi tunashake uko uyu mwana yajya iwabo.”

Uyu Muyobozi yabwiye UMUSEKE ko hari abandi bana babiri bato basanze Umubyeyi ukora muri gare yakoreshaga bataruzuza imyaka y’ubukure basubijwe iwabo mu minsi ishize.

Yavuze ko ikibanze ari ukujyana umwana mu rugo iwabo bigakorwa uyu munsi, hagakurikireho guhana umukoresha we kuko ashaka gufata abana be neza agafata umwana wundi nabi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Nyiranzabahimana wo Mudugudu wa Kagitarama, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye ashinjwa gukoresha umwana utari we imirimo ivunanye
Nyirahabimana Olive akazi ko kwishyuza ibiceri abajya mu bwiherero, agafatanya no kurera umwana mugenzi we.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW /Muhanga