Ngoma: Abajyanama mu buhinzi 70 bahawe amagare azabafasha kwegera abahinzi

Abajyanama mu buhinzi mu Karere ka Ngoma bahawe amagare 70 azabafasha kwegera abahinzi mu kubakangurira kurushaho gukoresha inyongeramusaruro no kwegera abahinzi aho bakorera kugira ngo biteze imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bajyanama b’ubuhinzi biyemeje guharanira ko Ngoma iba ikigega cy’u Rwanda.

Abajyanama bahawe amagare ni abatoranyijwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma hashingiwe ku mikorere yabo, aba 70 bahawe aya magare kugira ngo azabafashe mu kazi kabo ka buri munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko abajyanama b’ubuhinzi bafasha cyane ubuyobozi mu koroshya akazi nk’uko byatangajwe na Mapambano Nyiridandi Cyriaque, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Mapambano Nyiridandi Cyriaque Yagize ati: “Turakangurira abahinzi kugira ngo ubuhinzi bugendanye n’igihe nk’akarere gafite butera imbere.”

Uyu Muyobozi avuga ko bifuza ko Akarere ka Ngoma kaba ikigega cy’igihugu kuko ubuhinzi bugira akamaro akaba ariyo mpamvu hateguwe gahunda ya buri mwaka yo gufasha mu bikorwa bagenda bakorera abaturage.

Ati  “Ubu dutanze amagare, ubushize twatanze za telefone 80 zigezweho ku bajyanama b’ubuhinzi b’abagore.”

abajyanama b’ubuhinzi bahawe amagare bavuga ko mu Midugudu aho bakorera bafashije abahinzi guhindura imyumvire bagahinga mu buryo bugendanye n’igihe bakava muri gakondo.

Uwitwa Nshimiyimana Ildephonse wo mu Murenge wa Mugesera avuga ko umujyanama w’ubuhinzi agamije gukura umuhinzi mu buhinzi bw’akajagari bakabayobora guhinga bya kijyambere.

Muri Ngoma,uruhare rw’abajyanama b’ubuhinzi bari mu bakomeje gutanga umusaruro mu buhinzi, aba bahawe amagare bakaba bitezweho kuyakoresha begera abahinzi mu kubyaza umusaruro ubuhinzi bwabo.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Visi Mayor Mapambano ubwo yashyikirizaga amagare aba bajyanama b’ubuhinzi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW