Ngoma: Abantu 11 bafashwe basengera mu ishyamba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19

webmaster webmaster

Abaturage bababonye basenga bitemewe ni bo batanze amakuru maze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burahagera busanga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abafashwe basenga bari kumwe n’abana batatu

Bafatiwe mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karenge, mu Murenge wa Kibungo.

Abafashwe bose basenga binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 bavuga ko barimo  gusengera mugenzi wabo urwaye amaso.

Uwitwa Kwitonda Eric yagize ati: “Numvaga kubera ko wenda gusengera mu ishyamba byemewe, ndavuga nti reka tujye ahantu wenda nko mu ishyamba ntabwo narinzi ko bitemewe kuko twasengaga ari ku manywa.”

Undi witwa Mukandayiramije Vestine yagize ati: “Narenze ku mabwiriza ndasaba imbabazi kuko bitazongera kubaho, kuko icyanteye gusenga ni uko nzi ko ahateraniye abantu barenze batatu Imana ibumva, nanjye rero nasanze bagenzi banjye ngo nsengere uburwayi bw’amaso maranye igihe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abantu barenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo ko abafashwe bahanwa.

MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bajya kwihisha ngo bagiye mu masengesho ashobora kubaviramo kwandura icyorezo cyangwa kwanduza imiryango yabo.

Ndagirango mbwire abaturage bacu b’Abanye -Ngoma cyangwa abandi Banyarwanda bose, ko nta we ukwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko kirahari, kiragenda kiyongera, igihe kirageze ko twigishije bihagije, ibihano birahari ariko ntibakwiye kumva ko guhana ari byo bya mbere ahubwo buri wese niyumve ko atari we ukwiye gutuma icyorezo gikwirakwira.”

Amakuru twahawe n’abaturage bari aho ibi byabareye, abafashwe basenga bari bamaze iminsi itatu basengera muri iri shyamba.

- Advertisement -

Kugeza ubu abafashwe bose uko ari 11 baciwe amande ya Frw 5000 kuri buri wese.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abdul NYIRIMANA/ UMUSEKE.RW I Ngoma