Nsengiyumva Igisupusupu arafunzwe akekwaho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko kuri uyu wa Gatatu Umuhanzi wamenyekanye acuranga umuduri, Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka “Gisupusupu” yatawe muri yombi.

Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu (Archives)

RIB ivuga ko NSENGIYUMVA akurikiranyweho ibyaha 2, byo GUSAMBANYA UMWANA w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo GUKORESHA UMWANA IMIRIMO IVUNANYE.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko Nsengiyumva yari yaragize uriya mwana umukozi wo mu rugo.

Avuga ko ibyaha yabikoze tariki ya 18/06/2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya.

Ati “Hanyuma amaze kumenya ko byamenyekanye aguma kugenda yihishahisha aza gufatirwa KIRAMURUZI.”

Ubu Gisupusupu afungiye kuri SITASIYO YA RIB YA KIRAMURUZI mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora icyaha nkiki cyo gusambanya umwana no kumukoresha imirimo ivunanye inakangurira abantu gukomeza kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

 

Icyo itegeko rivuga

- Advertisement -

GUSAMBANYA UMWANA gihanwa N’INGINGO YI 133 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
IYO GUSAMBANYA UMWANA BYAKOREWE KU MWANA URI MUNSI Y’IMYAKA CUMI N’INE (14),
Igihano: Igifungo cya BURUNDU KIDASHOBORA kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

GUKORESHA IMIRIMO Y’AGAHATO, UBUCAKARA CYANGWA INDI MIRIMO IFITANYE ISANO NA BYO gihanwa N’INGINGO YA 22 y’itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

IYO ICYAHA GIKOREWE UMWANA, UNDI MUNTU WESE UDAFITE UBUSHOBOZI BWO KWIRWANAHO NK’UMUGORE UTWITE CYANGWA UMUNTU UFITE UBUMUGA,
Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10,000,000 FRW ariko atarenze 15,000,000 FRW.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW