Nyagatare/Rwimiyaga: Barasaba ko Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyagera ku bagore bo mu cyaro

Ubushakashatsi butandukanye bukorwa mu Gihugu bugaragaza ko abacuruzi b’abagore bagira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo mu Rwanda, aho abenshi baha akazi abakozi mu bikorwa by’ubucuruzi byabo.

Abiganjemo Abacururiza Rwimiyaga bavuga ko bataramenya Ikigega cyo kuzahura ubukungu.

Uretse uruhare bagira mu guteza imbere aho batuye binyuze mu gutanga akazi, Abacuruzi b’abagore banagira uruhare runini mu iterambere ry’imiryango yabo mu buzima, imirire ndetse n’imibereho rusange.

Abo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko ibikorwa byabo byakomwe mu nkokora na Covid-19 bakaba bari mu nzira zo kwiyubaka ngo babizahure hari n’abo kongera kubyura umutwe byabaye ingorabahizi.

Haba aba bavuga ko ibikorwa byabo by’ubucuruzi bicumbagira abandi bakaba barabihagaritse, bahuriza ko mbere Covid-19 itarashegesha ubucuruzi bwabo barihiraga abana babo amashuri kandi bagateza imbere ingo zabo bakishyura n’umusoro ku gihe.

Hari uwabwiye UMUSEKE ko kuva ubucuruzi bwe bwakomwa mu nkokora na Covid-19 abayeho mu buzima butari bwiza ku buryo byakuruye amakimbirane mu rugo rwe.

Uyu wacuruzaga akabari mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda yagize ati “Kuva bizinesi yahagarara kubera Covid-19 ntabwo norohewe, ubukene bwaramfashe bigera naho mu rugo hahora intonganya.”

Asaba ko Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu (ERF) cyakwegera Abagore bo mu cyaro bagafashwa kongera kubyura umutwe mu bucuruzi bwabo kuko bwahungabanye ku buryo bugaragara.

Bitewe n’uko abaguzi bagabanutse na bizinesi ikaba idakorwa neza, “abacuruza ndetse n’abakodesha imyenda y’Abageni na bo bavuga ko ubu batorohewe kuko kwishyura inguzanyo, imisoro ndetse n’ubukode bishobora kuzabasubiza ku isuka.”

Abakora ubu bucuruzi basaba Leta kuba yabatera inkunga bakabasha guhangana n’ibibazo uruhuri batewe n’icyorezo cya Coronavirus cyazahaje ubucuruzi bwabo, bityo bakabasha kwikura mu bihombo batewe na cyo.

- Advertisement -

N’ubwo i Rwimiyaga biri uko, Guverinoma y’u Rwanda yatangije Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu nk’uburyo bwo kugabanya ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyateye ku bukungu bw’Igihugu muri rusange.

Mu Murenge wa Rwimiyaga bavuga ko iby’ikigega cyo Kuzahura Ubukungu nta kintu na gito bakiziho kandi cyarashyizweho ngo kibarengere, babashe kwigobotora ingaruka zatewe na Covid-19.

Uwitwa Doreen Umurungi yagize ati “Icyo kigega ndumva nta kibuka neza, ntabwo ndanacyumvaho gusa turifuza kukimenya byamfasha gutera  imbere n’ubukungu bukarushaho gutera imbere.”

Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam yabazwaga n’Umunyamakuru niba azi iby’iki kigega ndetse n’abaturage ayobora baba bazi inzira banyuramo ngo bakorane na cyo yavuze ko atakizi.

Ati “Icyo kigega ntabwo nkizi namba, ni ubwa mbere numvise mu matwi yanjye iby’iki kigega.”

Hashingiwe ku mbogamizi zizwi abagore bari mu bikorwa by’ubucuruzi bahura na zo, hari impungenge ko hadashyizweho ingamba zifatika, abagore bakora ubucuruzi burimo n’ubuciriritse bashobora kutamenya amakuru, bityo bigatuma batitabira Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu uko bikwiye.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikangurira abantu bikorera bafite bizinesi zitandukanye zaba iziringaniye cyangwa iziciriritse n’abantu ku giti cyabo, kugana ibigo by’imari na Banki bakorana na zo kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo yo kubafasha kuzahura ubukungu bwabo.

Usaba iyi nguzanyo ageza ku kigo cy’imari cyangwa Banki akorana na yo umushinga we, basanga ukwiye guhabwa iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8% akayihabwa.

Kugira ngo umucuruzi ahabwe inguzanyo y’iki kigega ni uko aba yari asanzwe acuruza mbere ya Covid-19 kandi yitwara neza, agaragaza ko yishyura ipatante ndetse nta birarane by’inguzanyo yafashe muri banki mbere atishyura neza.

Abagore bashishikarizwa kwegera ibigo by’imari na ma Banki bakorana, bagasobanurirwa iby’inguzanyo itangwa n’Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gufasha no kuzahura bizinesi zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW