Nyamasheke: Ababyeyi basobanuriwe icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku gukuramo inda

Mu Karere ka Nyamasheke ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 18 babyariye mu rugo, basobanuriwe icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku gukuramo inda mu buryo bwemewe kuko gutwara inda bibuza amahirwe menshi abana harimo no kureka ishuri, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kugira inshingano zo kurera kandi na bo bari bakwiriye kurerwa.

Basabwe gucika ku muco mubi wo guhishira abasambanya abana.

Ni ubukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa 08 Kamena 2021 na HDI-Rwanda ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

Aba babyeyi bavuga ko batari bazi ko mu Rwanda hari itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda, iyo babonaga abana babo batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure, banyuraga ku ruhande bakajya kuzikuzamo mu buryo bwa magendu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakavanamo uburwayi budakira.

Hari n’abagezwaga imbere y’amategeko kuko iyo bidakozwe mu nzira nyazo zategenywa n’itegeko biba ari icyaha.

Nyuma yo gusobanurirwa itegeko, ababyeyi biyemeje kujya bagana Ibigo Nderabuzima bakagisha inama bagakora igikwiye.

Nyiranziza Yvonne wo mu murenge wa Kanjongo, Akagari ka Shara mu Mugugudu wa Kaduha, yavuze ko hari ubwo bajyaga gukuriramo inda ku bantu batabifitiye uburenganzira n’ubushobozi bikagira ingaruka ku buzima.

Yagize ati “Nyuma yo gusobanurirwa, nta gusubira kwa Magendu, igihe umwana atwaye inda twagana Ibigo Nderabuzima bakamufasha agakomeza kwiga.”

Uwitwa Nzeyimana Edouard wo mu Murenge wa Bushekeri yavuze ko atarahabwa amahugurwa yumvaga gukuramo inda ari icyaha nta tegeko ribiteganya.

Ati “Aho kugira ngo umwana apfapfane atakaze amashuri, uwo mwuzukuru wawe akunanire udashoboye kumurera numva yayikuramo ubuzima bugakomeza.”

- Advertisement -

Umunyamategeko muri Rwanda Health Development Initiative (HDI-Rwanda), Nyampinga Ishimwe Marie yavuze ko abantu benshi bataba bazi uburenganzira bwabo, by’umwihariko avuga ko itegeko ryemerera umuntu gukuramo inda benshi batarizi.

Nyampinga Marie Ishimwe yasabye ababyeyi gutinyuka bakaganiriza abana ku buzima bw’imyororokere kugira ngo batazajya bisanga batewe inda zitateguwe.

Avuga ko ibiganiro bari gutanga bigamije kungura ubumenyi abaturage ku mategeko kuko usanga benshi abana babo baragiye bahohoterwa kubera kutamenya amategeko abarengera.

Ati “Twasanze ababyeyi bumva umwana yafashwe ku ngufu ari ukunanirana aba agomba kubyara uwo mwana, ntibazi ko afite uburenganzira bwo gukuramo iyo nda ndetse n’uwayimuteye agakurikiranwa.”

Nyampinga Ishimwe Marie yavuze ko ababyeyi bo muri Nyamasheke bishimiye kumenya iri tegeko ndetse bashishikariye no kumenya byimbitse amategeko ajyanye n’uburenganzira bw’umwana.

Umunyamategeko muri HDI, Nyampinga Ishimwe Marie yasabye ko ababyeyi bajya baganira n’abana babo.

Umujyanama mu by’Ubuzima muri HDI, Hon Mporanyi Theobard yavuze ko imibare y’abana baterwa inda ikomeza kuzamuka kubera ko batazi ubuzima bw’imyororokere bigatuma bagwa mu bishuko.

Hon Theobald Mpiranyi yasabye ababyeyi bo muri Nyamasheke gucika ku muco mubi wo guhishira uwasambanyije umwana kuko aba akwiriye kugezwa imbere y’amategeko agakanirwa urumukwiye.

Ingingo ya 125 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

Abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

Iri tegeko kandi ntirireba abana batewe inda gusa kuko buri mugore n’umukobwa bafite uburenganzira bwo gukuramo inda hatitawe ku kigero cy’imyaka ariko akaba yujuje ibisabwa.

Itegeko rivuga ko umuntu wemerewe gukuramo inda ari umuganga wemewe n’amategeko.

Iri tegeko risobanura ko umwana utujuje imyaka 18 y’ubukure adashaka ko inda ye ikurwamo hubahirizwa icyemezo cy’umwana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke.